2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kuva namenya APR FC buri gihe baravuga ngo barayibira - Jimmy Mulisa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-27 08:03:17

 
Share on:
 
Yasuwe:405
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Jimmy Mulisa wahoze ari umukinnyi ukomeye wa APR FC kuri ubu akaba ayibereye umutoza mukuru yahakanye ko ikipe ye ijya ihabwa amahirwe n’abasifuzi.

Ibi ni nyuma y’aho abantu bitandukanye biganjemo abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje kuvuga ko APR FC ijya ihabwa aya mahirwe.

Uheruka kugira icyo abivugaho ni umubiligi Ivan Minnaert, umutoza wa Mukura washingiye ku buryo yasifuriwemo mu mukino yatsinzwemo na APR FC 3-2 ku wa gatanu w’icyumweru gishize no ku misifurire yo ku mukino APR FC yanganyije n’Amagaju 0-0 harimo penaliti yirengagijwe.

Minnaert, yavuze ko uku guhabwa amahirwe ari byo bituma itarenga umutaru mu mikino mpuzamahanga.

Aha yagize ati “Yego APR FC barayibogamira hano mu Rwanda birabahira, ariko iyo bageze mu mikino y’Afurika ntaho bagera’’.

Mu gusubiza abibaza ibi, Mulisa yavuze ko kuri we nta gishya kirimo. Ati “Kuva gihe natangiriye gukina muri APR FC , ibi bintu ntibishobora kurangira. Ibyo bya APR FC barayibira ntibyarangira’’.

Ku rundi ruhande, Mulisa ariko anemera ko n’abantu bashobora kwibeshya. Ati “Abasifuzi ni abantu nkatwe. Bazanye nk’imashini (bagasubiza imikino) wabona bimeze ukuntu.Hari nk’izo penaliti (ziba ari zo) cyangwa natwe ugasanga hari amakosa badukoreye’’. Mulisa yari umwe mu bakinnyi batwaye ibikombe hamwe na APRFC ya 2002 na 2003.

Ubu ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona ah ifite amanota 38 n’umukino umwe w’ikirarane.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE