2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-27 07:55:50

 
Share on:
 
Yasuwe:1155
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuganda ngarukakwezi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, wabereye hafi y’ishuri ry’abafite ubumuga, uhuzwa no gutaha ku mugaragaro ibyumba 6 yabo, byatwaye miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Senateri Karimba Zéphrin wari umushyitsi mukuru yasabye abaturage gusigasira ibi bikorwaremezo kugira ngo bidasubira inyuma.

Umuhango wo gutaha ishuri ry’abafite ubumuga wabimburiwe no gukora umuganda hafi y’iri shuri, ryubatswe n’umuryango witwa Tzuxing Foundation mu rwego rwo kongera ibyumba by’amashuri no gushyigikira uburezi budaheza.

Uwamwezi Léoncie, umuhuzabikorwa w’ishuri HRD La miséricorde, avuga ko bagiye bakira abana bafite ubumuga harimo n’abatagira ababyeyi batoraguwe mu mashyamba hirya no hino, ariko inyubako bigiramo zibabana nkeya kuko umubare wabo wagiye wiyongera uko umwaka utashye.

Yagize ati «Turashimira abafatanyabikorwa bacu bateye inkunga uburezi budaheza, twifuza ko amashuri y’abafite ubumuga yegerezwa imirenge kandi ndumva tuzabigeraho dufatanyije twese»

JPEG - 379.1 kb
Abafite ubumuga bubakiwe ibyumba by’amashuri (Foto Muhizi E)

Kanamugire Camille, Umugenzuzi mu ntara y’amajyepfo mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi, avuga ko kuba ibi byumba by’amashuri byubatswe bigiye guha amahirwe n’abandi bana baturiye iri shuri badafite ubumuga kuko bizagabanya ingendo bakoraga bajya kwiga kure y’iwabo.

Uyu muyobozi yashimiye abafatanyabikorwa bibumbiye muri uyu muryango kuri iki gikorwa cy’ingenzi, avuga ko atabura gushima n’ubuyobozi bw’ishuri kuko inkunga bwahawe bwayikoresheje neza kuko hari kubakwa ibyumba 6 bakaba barubatse ibyumba umunani byose.

Yagize ati: “Guverinoma y’u Rwanda ntabwo izahwema guteza imbere uburezi budaheza, reka nongere nshimire ubuyobozi bw’iki kigo kuba bwarihanganye mu gihe cy’imyaka 16 ishize bakaba bageze kuri ibi bikorwa.»

Senateri Karimba Zéphrin, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye Abaturage gusigasira ibikorwa nk’ibi kugira ngo bidasubira inyuma, kuko abatanze inkunga bafite umutima w’ubumuntu, akavuga ko mu bihe byashize hari bamwe mu babyeyi bahishaga abana bafite ubumuga bakanga kubashyira mu mashuri.

Yagize ati:«Ndizera ko imyumvire nk’iyi igenda ihinduka kuko abafite ubumuga bafite uburenganzira n’amahirwe angana n’ay’abandi banyarwanda bose ndasaba kugira ngo ibi bikorwa dukomeze kubisigasira.»

Ishuri HRD La miséricorde ryigamo abana 173 muri bo abafite ubumuga bwo mu mutwe ni abana 63, barindwi muri bo bafite ubumuga bw’ingingo abandi nabo bafite ubundi bumuga butandukanye.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE