2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umutoza mushya w’Amavubi aramenyekana uyu munsi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-27 06:30:45

 
Share on:
 
Yasuwe:426
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaule aratangaza ko bitarenze uyu munsi taliki 27 Gashyantare 2017, umutoza w’ikipe y’igihugu aba yamenyekanye.

Nyuma yo gusezerera umutoza Jonny Mckinstry, FERWAFA yashyize ahagaragara itangazo risaba abatoza babyifuza kwandika basaba aka kazi. Mu batoza barenga 50 bari basabye hatoranyijwemo 8 nyuma hasigaramo 3 ari bo baza gutorwamo uhabwa akazi.

Perezida wa FERWAFA avuga ko benshi basabye akazi babonye ko batanze itangazo mu buryo bwa kinyamwuga kuko bicaye bakareba ibyo umutoza bifuza agomba kuba yujuje. Yakomeje avuga ko bamwe bagiye bavamo kuko bari bafite imirongo migari aho bagombaga gutanga amanota nyuma basigarana 3.

JPEG - 169.5 kb
Antoinne Hey ari muri batatu baratoranywamo umutoza w’Amavubi

Aba batoza 3 ni Antoine Hey ukomoka mu Budage, Jose Rui Lopes Aguas wo muri Portugal na Raoul Savoy wo mu Busuwisi. Uyu munsi taliki 27 Gashyantare bagomba gukora ikizamini cy’ibazwa bose bahibereye nyuma utsinze agatangazwa.

Perezida wa FERWAFA, Nzamwita ati “ Twabasabye ko biyishyurira bakaza mu Rwanda ubwo uza araba afite amahirwe. Uyu munsi bigenze neza umutoza arara amenyekanye nibitinda ntibizarenga ejo”.

Ku bijyanye n’amateka y’aba batoza, Perezida wa FERWAFA yavuze ko atari ngomba kugendera ku mateka cyane kuko badashaka umutoza uza ngo ahite ajyana ikipe mu gikombe cy’isi.

Ati “Igihugu gifite byinshi byihutirwa bitari umupira w’amaguru gusa, ntabwo dushobora kuvuga ko dushaka umutoza nk’uwa Maroc. Tugomba gukoresha ubushobozi dufite ariko tukabukoresha neza”.

Akomeza avuga ko batabona ibihumbi 50 by’amadorali Algeria yishyura umutoza. Yashimangiye ko aba batoza batoranyijwe bafite impamyabushobozi ndetse n’ubunararibonye bwo kuba baratoje byibura imyaka 2 ikipe y’igihugu.

Perezida wa FERWAFA yatanze urugero rwa Georges Leekens, umubiligi w’imyaka 67 ufite ubunararibonye watoje u Bubiligi, Tunizia na Algeria ariko watse amafaranga menshi agera ku bihumbi 50 by’amadorali. Gusa Nzamwita avuga ko muri aba 3 harimo Jose Rui Lopes wafashije Cap Vert kujya muri CAN inshuro 2.

Umutoza mushya ashobora kuzaba afite umwugiriza we cyangwa akazakorana n’abatoza b’abanyarwanda. Perezida wa FERWAFA avuga ko muri aba 3, uwitwa Jose Rui Lopes ari we wasabye ko yazazana n’umutoza wungirije.

Nzamwita ati “Uyu munsi nibwo tumenya ngo umutoza arashaka iki?, umwe ni we wifuza kuzazana n’umwungiriza we nidusanga mu mafaranga ntacyo byakwangiza tugasanga uwo ari nk’ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi twashyiraho n’umunyarwanda uza kwiga atari ukuza gusa kuko ntituzakomeza gushakisha abanyamahanga kandi turi kubaka ubumenyi mu bana bacu”.

Incamake ku batoza 3 baza kuvamo uzatoza Amavubi

Antoine Hey: Umudage w’imyaka 46, yakinnye umupira mu makipe atandukanye arimo FC Schalke 04 yo mu Budage na Birmingham City yo mu Bwongereza. Kuva muri 2004 yatoje amakipe atandukanye muri Afurika arimo Lesotho, Gambia, Liberia na Kenya yatoje muri 2009.

Jose Rui Lopes Aguas: Umugabo w’imyaka 56 akaba yaravukiye Lisbon muri Portugal, yakinnye umupira w’amaguru nka rutahizamu mu makipe akomeye muri Portugal arimo FC Porto na Benefica ndetse n’ikipe y’igihugu ya Portugal. Yatoje ikipe ya Cap Vert kuva 2014-2016.

Raoul Savoy: Akomoka muri Espagne ariko yavukiye mu Busuwisi akaba anafite ubwenegihugu bwaho. Ni umugabo w’imyaka 43. Ntabwo yigeze akina ku rwego rwo hejuru gusa muri 2002 yatangiye gutoza muri Afurika mu ikipe ya Tonnerre Yaoundé muri Cameroun. Nyuma yatoje Ethiopia, Swaziland, Central Africa Republic na Gambia.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE