2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma:Abaturage basabye ubuyobozi kubasaranganya igishanga cya Misarara

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-27 06:20:58

 
Share on:
 
Yasuwe:591
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu midugudu ya Munini I na Munini II, akagari ka Bugera, umurenge wa Remera, barasaba ubuyobozi kubakememurira ikibazo cy’imihingire y’igishanga cya Misarara, bavuga ko bari basanzwe bafitemo imirenzo, none hakaba hari abakikubiye.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko mbere y’umwaka wa 2013 bari basanzwe bahinga muri iki gishanga, nyamara ubu bakaba batemerewe guhingamo.

Bavuga ko kuva mu mwaka wa 2013 muri iki gishanga hagaragaramo amakimbirane ashingiye ku kuba hari abashaka kukikubira.

Abari basanzwe bagihinga ni abafite amasambu amanuka akakigeraho, ngo baje gutungurwa nuko imyaka 3 ishize kigaruriwe n’abantu bake, banabujije abari basanzwe bagihinga kongera guhingamo.

JPEG - 353.8 kb
Umwe mu bahinzi bifuza ko uburyo bw’imihingire y’igishanga cya Misarara bwanozwa

Icyo abaturage baganiye n’Imvaho Nshya bahurizaho ni ugusaba ubuyobozi kubafasha bukabasaranganya iki gishanga, hatabayeho amarangamutima.

Tumukunde Théophile, wo muri Munini I yagize ati “Mfitemo imirima itanu, ariko bo nta mirima bahagiraga, bo baragiye barahinga twebwe batubuza gukandagiramo.Bo icyo bavuga nuko ngo bari mu itsinda kandi rigizwe n’abantu 7, mu gihe abaturage dufite ikibazo cy’uko twari dusanzwe tuhafite imirima turi benshi tugera mu 100.

Ni ikibazo kidukomereye, twagiye no ku murenge, n’akarere..twe twifuza ko natwe batwemerera tugahinga, bakatugabanya kandi twese twiteguye gukorera mu itsinda.”

Undi muturage yagize ati “N’abagerageje kwinjira muri rya tsinda ribashyiraho amananiza, kandi noneho igiteye impungenge nuko mu nteko y’abaturage ubuyobozi bw’umurenge bwari bwategetse ko nta muntu wemerewe gusubira muri kiriya gishanga ngo yongere guhinga, batarakitugabanya; none rya tsinda ry’abantu 7, ubu ryasubiyemo rirakomeza rirahinga, ubu noneho batangiye guhinga umuceri.”

Igiteye impungenge abaturage Munini nuko n’ugerageje kwegera rya tsinda ry’abantu 7, ngo rishyiraho amananiza, rigasaba ko uryinjiramo atanga amafaranga ibihumbi 15 y’umugabane, kandi akajya atanga ibihumbi 2 ku mubyizi mu gihe atakoze.
Habyarimana Aléxis, Agoronome w’umurenge wa Remera aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko ikibazo cy’amakimbirane mu gishanga cya Misarara kizwi, kandi ubuyobozi bwiyemeje kugikemura vuba.

Yagize ati “Ikibazo cy’igishanga cya Misarara twatangiye kukimenya harimo amakimbirane hagati y’abahinzi bahingaga ku giti cyabo n’abakoreraga mu itsinda.Ariko nyuma twashyizeho gahunda yuko twazabashyira mu itsinda mu buryo bwuzuye.Twafashe ingamba yuko iki cyumweru tuzajyayo tukabashyira kuri gahunda, abo bavuga ngo bagomba kwibona muri ayo matsinda natwe nicyo twifuza ko kiriya gishanga kibyazwa umusaruro.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iby’itsinda ryari ryarahagaritswe guhinga igishanga amakimbirane arimo aratakemurwa, nyuma rigakomeza kugihinga atari akizi, ariko ngo bagiye gukurikirana vuba, ibibazo bikemurwe mu mahoro.

Ati “Kuva dufatiye umwanzuro wo guhagarika ibikorwa by’iryo tsinda mu nteko y’abaturage, ubu nari nzi ko byahagaze; ariko ubwo tubonye ayo makuru, ejo nzanjyayo tubikurikirane. Tuzafatanya n’umukozi ushinzwe ubutaka kubona neza imbibi z’ubutaka bwa Leta, tubone uko igishanga kingana, ari naho tuzahera tugisaranganya abaturage.. Umuntu wese ufite ubushake bwo gukorera mu itsinda no kubyaza umusaruro igishanga ntawe uzahezwa kandi twizeye ko bizakorwa mu mucyo.”

Uretse amakimbirane ashingiye ku bagomba guhinga igishanga cya Misarara, n’abagihingamo kugeza ubu imyaka isaga 3 irashize babikora mu buryo bwo kuvangavanga ibihingwa.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE