2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Kagame yakiriye itsinda rimufasha kuvugurura AU

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-27 06:14:10

 
Share on:
 
Yasuwe:189
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame ku wa 26 Gashyantare yakiriye itsinda ry’abahanga icyenda bamufasha mu nshingano zo kuvugura Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, AU, hagamijwe kuwugeza ku cyerekezo cyo kwigira.

Ubwo Umukuru w’Igihugu yakiraga abagize iri tsinda, barebeye hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura yemejwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika ageze ashyirwa mu bikorwa.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2017, mu nama ya 28 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika yabereye Addis Ababa muri Ethiopia, ni bwo Perezida Paul Kagame yagejeje ku Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma raporo igaragaza ibikorwa mu ivugururwa rya AU.

JPEG - 206.8 kb
Perezida Paul Kagame (uwa kabiri uturutse ibumoso), abanjirijwe na Tito Mboweni, uwa gatatu ni Strive Masiyiwa, na Claire Akamanzi

Ni nyuma y’uko yari yahawe izi nshingano mu nama y’uyu Muryango ya 27 yabareye i Kigali muri Nyakanga umwaka ushize wa 2016. Iri tsinda rigizwe n’abagabo batanu n’abagore bane.

Abarigize ni abahanga mu bukungu bakomoka hirya no hino muri Afurika, abo akaba ari Dr. Carlos Lopes akomoka muri Guinea-Bissau, Dr Donald Kaberuka, ni umuhanga mu bukungu w’Umunyarwanda, Strive Masiyiwa akomoka muri Zimbabwe, Cristina Duarte avuka muri Cabo Verde, Amina J. Mohammed akomoka muri Nigeria, Dr. Vera Songwe akomoka muri Cameroon, Tito Mboweni avuka muri Afurika y’Epfo, Mariam Mahamat Nour akomoka muri Chad, na Dr. Acha Leke wo muri Cameroon.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE