2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-25 11:01:08

 
Share on:
 
Yasuwe:1417
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyeshuri 1080 bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 2 n’icya gatatu(masters) mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, basabwe guharanira guteza imbere gahunda yo kwihangira umurimo, hagamijwe kugabanya ubushomeri.

Ubuyobozi bwa INES bwabasabye kudapfusha ubusa ubumenyi bahakuye kandi bubizeza ko buzabahora inyuma hagamijwe gukomeza kubagira inama no kubaha unyunganizi aho biri ngombwa.

Niyibizi Egide, umwe mu bahawe impamyabushobozi yagize ati “Ubu kuba ndangije mu ishami rijyanye n’imirire ndetse no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, ngiye gukoresha uko nshoboye kose kugira ngo ngere k’uruganda, aha navuga nko gukora imitobe inyuranye, ndetse no gukora ibiribwa bikomoka ku birayi, binyuze mu nganda”.

PNG - 859.3 kb
Biyemeje guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri bihangira imirimo (Foto Ngaboyabahizi P)

Bikunze kuvugwa ko hari bamwe mu banyeshuri barangiza kaminuza nta bumenyi buhagije batahanye, ariko kuri Niyibizi uhamya ko afite ubuhagije ntiyemeranya nabo, ndetse n’ikimenyimenyi ngo afite gahunda yo kwereka abavuga ibyo ko bibeshya cyane iyo bavuga ibyo.

Yagize ati “Ibi tumaze igihe na twe tubyumva ariko ubu ni bwo dutangiye urugamba rw’ubuzima cyane ko tugiye guhindura imibereho, turashaka rero kunyomoza abo bose bavuga ibyo, twihangira umurimo kandi igishoro kirahari; kuko ubuyobozi bwarabyaroheje, aho dufite ikigega cy’ingwate nka BDF, ndizera ko mu minsi mike koko urangije kaminuza azakomeza kwitwa intiti n’umuhanga bishingiye ku byo na we ubwe azaba yitwaye, n’ibyo ageza ku bo asanze”.

Iri shuri rikuru ririmo amashami atandukanye, ariko ngo baracyahura n’ikibazo cyo kuba iyo bamaze gufata impamyabushobozi badahemberwa urwego bagezeho, aha bavuga nk’abarimu n’abandi ngo iyo barangije baguma k’umushahara utajyanye n’urwego rw’amashuri baba bamaze kurangiza.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya INES Ruhengeri Padiri Dr Hagenimana Fabien, avuga ko abarangije kwiga muri iri shuri bakomeza gukurikiranwa no mu buzima busanzwe, kugira ngo babafashe kubyaza umusaruro ubumenyi baba baraherewe muri iri shuri.

Yagize ati “Iyo abanyeshuri barangije hano dukomeza kubitaho, ubu dufite abarenga 20 twakoreye ubuvugizi mu rwego rwo kugira ngo bihangire umurimo ubu barakora neza, abandi na bo twabateye inkunga, ndumva rero bo nibakure amaboko mu mifuka bakore bahanga udushya babyaza umusaruro ubumenyi bavanye muri kaminuza”.

Ku bijyanye no kuba bamwe badahemberwa amashuri bize nk’abarimu n’abandi ngo bazakomeza gukora ubuvugizi, kandi ngo hari n’inzego za Leta bireba, bityo akizera ko niba koko ari ikibazo gifite ishingiro kizashakirwa igisubizo mu gihe kitarambiranye.

Muri uyu muhango wo guhabwa impamyabushozi, abanyeshuri babaye aba mbere bahawe ibihembo bitandukanye nka mudasobwa na telefone zigezweho, byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 900.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE