2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gatsibo: Perezida Kagame n’Umufasha we bakoze Umuganda, bubaka ishuri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-25 09:22:46

 
Share on:
 
Yasuwe:723
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, umufasha we n’abayobozi bitabiriye Umwiherero bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kabarore mu gikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi kuri uyu wa 25 Gashyantare 2017.

Umukuru w’igihugu n’abaturage bafatanyije kubaka ibyumba by’amashuri bizigwamo n’abanyeshuri babarirwa muri 300 mu kagari ka Simbwa.

Nyuma y’umuganda, Perezida Kagame yabwiye abaturage ko umuganda ari umuco wo gukorera hamwe kugira ngo Abanyarwanda biyubakire igihugu, asobanura ko ishuri bubatse ari ingirakamaro kuko rizaruhura abana bajyaga kure bashaka ubumenyi.

Yavuze ko ayo mashuri azashyirwamo ikoranabuhanga, kugira ngo ahe abana uburezi bufite ireme.

Yagize ati “Aya mashuri tugomba no kuzashyiramo ikoranabuhanga, rikagera ku Banyarwanda bose. Aho abana bacu bigira hagomba kuba ahantu hari ibikoresho bigezweho bibafasha kubona ubumenyi. Iri terambere rigenda ribageraho turabasaba kurikoresha neza no kurifata neza. Ni iryacu.”

Perezida Kagame yongeyeho ko Leta izanakemura ikibazo cy’itumanaho ritameze neza hamwe na hamwe mu karere ka Gatsibo.

Yasabye abaturage guha agaciro Umuganda, bakongera umusaruro ubatunga ari nako barushaho guteza imbere igihugu.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE