2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gatsibo: Abayobozi bakuru batangiye Umwiherero bakora Umuganda (Amafoto)

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-25 09:08:18

 
Share on:
 
Yasuwe:117
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abayobozi bakuru b’u Rwanda bahuriye mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Mwiherero ngarukamwaka, bifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Simbwa, umurenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo mu muganda kuri uyu wa 25 Gashyantare 2017.

Nyuma y’umuganda, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yabwiye abaturage bo mu murenge wa Kabarore, ko Perezida Kagame abashimira uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

JPEG - 83.4 kb
Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase mu muganda

Aba bayobozi berekeje ahabera umwiherero ejo hashize mu ma saa cyenda
z’amanywa, bazamara iminsi itanu basuzuma ibyo u Rwanda rwagezeho, bareba aho bitagenze neza kugira ngo bafate ingamba zo kuhakosora.

Mu mwiherero, abayobozi bazakorera mu matsinda atandukanye ajyanye n’inzego z’imiyoborere, bagamije gushaka umuti wibibazo bireba ubuzima bw’igihugu.

Hazigirwamo gutanga serivisi mu baturage hashingiwe kuri raporo zitandukanye zirimo iz’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere, gahunda zo gukura Abanyarwanda mu bukene nka VUP, Girinka … no gusuzuma imikorere mibi yaranze bamwe mu bayobozi.

JPEG - 89 kb
Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Boniface Rucagu, nawe ntiyahatanzwe

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibyari byemejwe mu myanzuro y’ umwiherero wa 13 uherutse muri 2016, byari bimaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cya 75 mu ntangiriro z’uyu mwaka.

JPEG - 218.1 kb
Nyuma y’umuganda abayobozi baganiriye n’abaturage
JPEG - 89.1 kb
Minisitiri w’Intebe abagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika
JPEG - 260.1 kb
Ndetse abaturage bagira umwanya wo kwishimira ibyagezweho
atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE