2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Bimwe mu bishya bizaranga umwiherero w’abayobozi wa 14

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-24 09:55:11

 
Share on:
 
Yasuwe:774
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umwiherero ngarukamwaka w’abayobozi bakuru b’igihugu uteganyijwe tariki ya 25 Gashyantare 2017 kugeza kuwa 1 Werurwe, i Gabiro mu karere ka Gatsibo uzakorwa ku buryo bwihariye.

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika,Tugireyezu Venantia, mu kiganiro na RBA, yavuze ko uwo mwiherero uzamara iminsi itanu indi wajyaga umara iminsi itatu.

Tugireyezu yasobanuye ko abayobozi bazakorera mumatsinda atandukanye bagamije gushaka umuti wibibazo bireba ubuzima bw’igihugu.

Ati “Ubusanzwe imyiherero yabanjirije uyu yari isanzwe itegurwa ku buryo bwo gutanga ibiganiro, biganiro hakavamo imyanzuro. Umwiherero w’ubu uteguye ku buryo abayobozi bazakorera mu matsinda arebana na buri rwego, nk’urwego rw’ubukungu, itsinda rirebana n’imibereho y’abaturage n’itsinda rirebana n’imiyoborere, ubutabera ndetse n’uburenganzira bwa muntu muri ibyo byiciro.”

JPEG - 201.3 kb
Perezida Kagame mu mwiherero w’abayobozi wa 13

Akomeza avuga ko buri Minisiteri ku giti cyayo izatanga ikiganiro cyayo, ikavuga ibyo yagezeho n’ibyo itashoboye kugeraho hakurikijwe gahunda y’imyaka irindwi Guverinoma yihaye, hagafatwa ingamba ku bitarashoboye kugerwaho, n’icyabiteye.

Avugana n’itangazamakuru, mu kiganiro giherutse mu kwezi kwa Gashyantare 2017, Minisitiri Ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, yagaragaje ko mu mwiherero wa 14 hazigirwamo gutanga serivisi mu baturage hashingiwe kuri raporo zitandukanye zirimo iz’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere, gahunda zo gukura Abanyarwanda mu bukene nka VUP, Girinka … no gusuzuma imikorere mibi yaranze bamwe mubayobozi mu gucunga gahunda zimwe zagenewe abaturage.

Muri uwo mwiherero biteganyijwe ko abayobozi bazanaganira ku bucuruzi n’inganda, hitabwa ku kongera ishoramari n’ibikorerwa mu gihugu.

Minisitiri Mugabo yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka ibyari byemejwe mu myanzuro nyuma y’ umwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru b’igihugu uherutse muri 2016, byari bimaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cya 75%..

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE