2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-24 09:01:24

 
Share on:
 
Yasuwe:1068
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu gihe cy’icyumweru kimwe inzu zigera kuri 25 mu tugari tubiri tw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu yibasiriwe bikomeye n’imvura ivanze n’umuyaga, yagurukanye ibisenge byazo.

Abafite inzu zangijwe n’ibi biza barasaba inzego zitandukanye kubafasha gusohoka muri iki kibazo, kuko ngo basigaye iheruheru kandi bakaba nta bushobozi bafite bwo kwisanira.

Nyiramahirwe Esperance, umwe mu baturage batuye mu kagari ka Gasiza umurenge wa Busasamana aragira ati “Imvura yaguye irimo umuyaga mwinshi njye n’abana banjye twari mu nzu twugamye twayobowe uko byagenze, twisanze twanyagiwe amabati yavuyeho kera, ibyari mu nzu byose byatembye ubu tumaze gutabura imyenda, rwose turasaba ubufasha twasizwe iheruheru.”

JPEG - 559.8 kb
Imvura yangije inzu n’ibindi bikorwaremezo (Foto Iyaremye Y)

Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana buvuga ko iki kibazo kiri guterwa n’imvura iri kugwa ifite umuyaga mwinshi, yahura n’ibisenge bidakomeye ikabitwara ndetse n’ibiri mu nzu byose bikagenda ariko kuko abamaze guhura nabyo bari gushakirwa ubufasha bw’ibanze.

Kazendebe Hertier, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana avuga ko imvura ikomeje kugwa ikomeje kwibasira uyu murenge mu kagari ka Gasiza n’akagari ka Kageshi, kuko iza ivanze n’urubura ikagurukana amazu.

Uyu muyobozi avuga ko iyi mvura imaze gutwara amazu agera kuri 25 mu byumweru bibiri bishize, akagira inama abubaka gukomeza ibisenge.

Aragira ati “Iyi mvura si ubwa mbere itwibasiriye no mu cyumweru cyashize yagurukanye amazu 20 yo mu tugari twa Gasiza na Kageshi, none kuwa 21 Gashyantare 2017 iguye mu gihe gito ariko amazu yangiritse bikabije ku buryo amabati agenda, n’ibisenge bishobora guhura n’umuntu bigururuka bikaba byatwara n’ubuzima bwe, nta kindi twakora usibye gusaba abantu kujya bakomeza ibisenge by’inzu zabo.”

Akomeza avuga ko abamaze gusenyerwa n’imvura bamaze guhabwa ibikoresho by’ibanze birimo ibikombe, amasafuriya n’ibindi, gusa hakaba hagishakwa inkunga ngo bagurirwe amabati yo gusakaza bundi bushya.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE