2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Papa Francis ati ‘Umukirisitu w’indyarya arutwa n’uhakana ko Imana ibaho”

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-24 07:06:02

 
Share on:
 
Yasuwe:894
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yanenze bamwe mu bayoboke b’idini rye birirwa baririmba ko ari abakirisitu ariko bagakora ibibi avuga ko barutwa n’abahakana ko Imana ibaho.

Mu isomo yagejeje ku bitabiriye misa y’igitondo I Vatikani ku wa Kane, yagize ati “Ni ishyano kuvuga ikintu kimwe warangiza ugakora ikindi. Ni nko kuba mu buzima bubiri icya rimwe.

“Hari abavuga ngo ndi Umugatolika, buri munsi njya muri Misa, kandi ndi mu muryango runaka, ariko mu by’ukuri ni nabo usanga bafite ubuzima butari ubwa Gikirisitu, batishyura abakozi babo umushahara ujyanye n’akazi bakoze, babavunisha, bakora ubucuruzi budafututse, biba amafaranga, mbese babayeho mu buzima bubiri icya rimwe.”

Radiyo Vatikani ivuga ko Papa Francis yahamije ko abagatolika bameze gutyo ari bo bateza ibibazo ati “Hari Abagatolika benshi bameze gutyo kandi bateza amahano. Ni kangahe mwumvise rubanda bavuga bati ‘niba uriya muntu witwara kuriya ari Umugatolika arutwa n’utemera Imana?”

Kuva yatorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika mu 2013, Papa Francis yakunze gusaba Abakirisitu kugira imigenzereze ijyanye n’ibyo bemera.

Yakunze kandi kuvuga ko abapadiri basambanya abana bameze nk’abajya mu Misa ya Satani, asaba abagatolika bakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge kwiyirukana muri Kiliziya, ndetse yigeze no gusaba abakaridinali kutitwara nk’aho ari abana b’i bwami.

Inyandiko Papa Francis aherutse gusohora ivuga ko umugore n’umugabo batandukanye bemererwa gushyingirwa muri kiliziya ‘Amoris Laetitia’ ntiyavuzweho rumwe ndetse bamwe mu bakaridinali bamwandikiye bamusaba ibisobanuro.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE