2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-23 15:00:02

 
Share on:
 
Yasuwe:405
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ejo: Mukura-APR FC (Huye-15h30)

Ikipe ya APR FC ya kabiri ku rutonde n’amanota 35 irakirwa na Mukura ya 10 n’amanota 19 inasoza urugendo rwayo rw’imikino ikinira mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni urugendo rwatangiye ku wa Kabiri iyi kipe inganya n’Amagaju 0-0, nyuma yo kugera i Huye ku wa mbere nimugoroba. Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino w’Amagaju FC, umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yabwiye Imvaho Nshya ko kuva bafite umukino ku wa Gatanu taliki 24 Gashyantare 2017 bagiye gukomeza kuba i Huye kugeza bahuye na Mukura.

Ibyo byaje guhinduka bahita bataha bajya gukorera imyitozo ku Kicukiro abakinnyi babwirwa ko bazasubira i Huye ku wa Gatanu mu gitondo.

JPEG - 230.1 kb
APR FC nyuma yo kumara hafi imikino 4 idatsinda, irakina na Mukura

Nyuma y’imyitozo yo ku wa Gatatu taliki 22 Gashyantare 2017, umunyamabanga mukuru wa APR FC, Kalisa Adolphe yasubije abanyamakuru ko bagarutse i Kigali kuko bigoye kuba babona aho bitoreza n’ubwo ariko i Huye hari ibibuga bibiri by’ubwatsi bw’ubukorano, Sitade Huye bazakiniraho na Kamena.

Bitunguranye, ikipe ya APR FC ariko yaraye mu Karere ka Huye mbere yo guhura na Mukura aho yahagurutse i Kigali ejo ku wa Kane taliki 23 Gashyantare 2017 mu masaha ya mugitondo.

No muri Mukura ntibyari byoroshye

Mbere y’uyu mukino, umutoza wa Mukura, Ivan Minnaert yahagaritse abakinnyi bane bagaragaje kutubahiriza no gushyira imbaraga mu myitozo. Abo ni Ngama Emmanuel, Bukuru Christophe, Ndikumana Patrick na Rushami Valentin. Minnaert kandi amaze icyumweru akoresha imyitozo nta mufana wemerewe kwinjira.

Abatoza mu mihigo

Umutoza wa APR FC, Mulisa Jimmy yikomye FERWAFA yatumye akina imikino ibiri mu minsi ibiri mu gihe nyamara Rayon Sports bahanganiye igikombe iri mu karuhuko.

Naho Ivan Minnaert wa Mukura yabwiye Imvaho Nshya ko intego ye ari ukugaragaza ko ikipe ye ikomeye, bikaba binitezwe ko yaza noneho kwemera kubanza mu batangira umunyezamu Mazimpaka André utarafata mu mikino ibiri uyu mutoza yatoje.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE