2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Facebook yatangije uburyo bushya bwo kohereza amafaranga mu mahanga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-23 07:08:43

 
Share on:
 
Yasuwe:1125
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Urubuga Nkoranyambaga rwa Facebook rwatangije uburyo bwo kohereza amafaranga mu mahanga hakoreshejwe ‘Messenger.”

Ubwo bushya bwemerera umuntu koherereza amafaranga inshuti n’abavandimwe ziri mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza Canada na Australia ariko nyuma haziyongeraho n’ibindi bihugu 50.

Ni ikoranabuhanga ryakozwe n’ikigo Transfer Wise, mukeba wa Western Union yamamaye cyane mu guhererekanya amafaranga hirya no hino ku Isi.

PNG - 110.7 kb
Ubwo buryo bukoreshwa muri Facebook Messenger

Ikinyamakuru Mashable kivuga ko ushaka gukoresha ubwo buryo yerekwa ibisabwa byose mu magambo yorohereje, kugira ngo amafaranga aze kugera ku wayagenewe vuba kandi ku giciro gito ugereranyije n’ibyari bisanzweho.

Abakiriya bakoresha TransferWise bahererekanya amafaranga abarirwa muri miliyari y’amadorali buri kwezi.

Gukoresha Facebook Messenger mu kohereza amafanga bikuraho ayakatwaga na banki cyangwa ibindi bigo bifasha muri iyo serivisi, kuko uwayikoresheje akatwa 1% gusa by’amafaranga yohereje.

Facebook ivuga ko mu minsi iri imbere umuntu azabasha kohereza amafaranga akoreshaje na Western Union, Pay Pal, Visa, Mastercard cyangwa American Express, bikazagabanya cyane amafaranga yacibwaga ukoresha izo serivisi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE