2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umusaruro w’ubuhinzi muke wadindije ubukungu bw’u Rwanda muri 2016 - BNR

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-23 06:09:01

 
Share on:
 
Yasuwe:211
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko ubuhinzi, butatanze umusaruro ushimishije mu mwaka ushize, bwagize ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2016.

Ejo hashize, ubwo habagaho kwerekana imiterere y’ifaranga ry’u Rwanda n’iy’urwego rw’imari muri rusange, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko umwaka ushize wa 2016 utagenze neza mu bukungu ugereranyije na 2015.

Yerekanye ko n’ubwo imibare yiyongereye mu nzego z’ubukungu, itiyongereye ku gipimo cyo hejuru nko muri 2015.
Rwangombwa avuga ko byatewe n’ubuhinzi butagenze neza, kuko habayeho amapfa, bigatuma urwego rw’ubuhinzi rudatera imbere, bityo ubushobozi bw’abaturage mu guhaha bukaba buke.

JPEG - 231 kb
John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (Foto James R.)

Ingaruka zanageze rero ku rwego rw’imari mu 2016, aho inguzanyo zitangwa n’amabanki ndetse n’ibigo by’imari iciriritse zagabanutse, cyane ko n’abasaba inguzanyo bagabanutse.

Muri rusange, mu 2016, ubusabe bw’inguzanyo bwageze ku mabanki bwari ubw’amafaranga y’u Rwanda miliyari 861, mu gihe muri 2015 bwari miliyari 937.

Usibye ubuhinzi butatumye ubukungu bumera neza, hari no kuba ibyo u Rwanda rwohereza ku masoko yo hanze byaragabanutse mu giciro, kandi ari byo byinjiriza igihugu amadevize.

BNR ivuga ko ibi bikaba byatumye amadolari ahenda, bikanatera izamuka ry’ibiciro bitewe no gutakaza agaciro ku ifaranga ry’u Rwanda.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko ariko muri uyu mwaka wa 2017, ubukungu buzaba buhagaze neza, cyane ko iteganyagihe rigaragaza ko ubuhinzi buzaba bumeze neza, kandi ibyoherezwa mu mahanga nabyo ngo igiciro cyatangiye kuzamuka.

Ati “Hari icyizere ko bitazaba nk’umwaka ushize, abohereza ibintu hanze bazinjiza amadevize.”

Gusa n’ubwo imibare y’uko ubukungu bwari buteye mu 2016 itegerejwe gushyirwa ahagaragara mu mpera z’uku kwezi, Guverineri Rwangombwa yavuze ko mu bihembwe bitatu bibanza bya 2016 ubukungu bwazamutse ku gipimo cya 6.1% mu gihe mu bihembwe bitatu bya 2015% bibanza ubukungu bwari bwarazamutse ku gipimo cya 6.9%.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE