2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-23 05:40:39

 
Share on:
 
Yasuwe:232
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umutoza mukuru wa APR FC, Mulisa Jimmy ahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ubusatirizi bwe bumaze gutsinda gusa igitego kimwe mu mikino ine baheruka gukina.

Ni nyuma y’uko APR FC iheruka kunganya na Bugesera 1-1 muri shampiyona, inganya 0-0 na Zanaco FC mu mukino ubanza muri Zambia baje mu Rwanda itsindwa n’iyi kipe igitego 1-0 mu mikino y’Afurika ya “Total CAF Champions League 2017” inanganya n’Amagaju FC 0-0 ku wa Kabiri taliki 21 Gashyantare 2017 mu mukino wa shampiyona w’ikirarane.

Iri bura ry’intsinzi n’ibitego ryatumye ku mukino w’Amagaju, Mulisa afata icyemezo cyo gukoresha ba rutahizamu babiri (Issa Bigirimana na Twizerimana Onesme) anakoresha uburyo bw’imikinire bwo gukinisha ba myugariro batatu, abo hagati batanu barimo babiri basa n’abakina ku mpande z’inyuma bita cyane imbere na ba rutahizamu babiri.

JPEG - 164.2 kb
Mulisa urimo gushaka icyakorwa ngo ikipe ye itsinde ibitego

Mulisa avuga ko guhindura imikinire yabikoze mu gushakisha ibitego binyuze ku mipira y’impande ariko biranga.

Ati ’’Navuga iki koko? Nabashyizemo mvuga ko dushobora kubona amahirwe. Nari nabashyizemo mvuga nti ko ari babiri bazajya babaha imipira miremire ariko biranga’’.

Mulisa uri kurushwa inota rimwe na Rayon Sports yakomeje agira ati ’’Ni byo. Nashyizemo abataka babiri biranga. Hari igihe uba ushakisha igitego bikanga. Ni ugukomeza gukora, ndebe ukuntu (nigisha ) abataka banjye imbere y’izamu bajye babyaza umusaruro amahirwe tubona’’.

Iyi kipe ya APR FC irimo kwitegura umukino wa shampiyona uzayihuza n’ikipe ya Mukura ejo ku wa Gatanu taliki 24 Gashyantare 2017 kuri Sitade ya Huye. Umukino ubanza wa shampiyona APR FC yatsinze Mukura ibitego 3-1.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE