2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-22 08:38:30

 
Share on:
 
Yasuwe:652
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bagiye impaka ku rugendo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump azagirira mu gihugu cyabo mu minsi mike iri imbere.

CNN ivuga ko muri izo mpaka zari zikarishye bamwe mu badepite bigaga ku cyifuzo cy’abaturage babarirwa muri miliyoni bari basabye ko uruzinduko rwa Trump ruburizwamo kuko ari umuyobozi udashoboye.

JPEG - 84.9 kb
Inteko yo mu Bwongereza yasabwe kuburizamo uruzinduko rwa Trump mu Bwongereza

Afungura ikiganiro mpaka, depite wo mu Ishyaka ry’Abakozi, Paul Flynn, yabanje kwibutsa ko USA ari igihugu cyubashywe ndetse na perezida wacyo akaba agomba kubahwa.

Ati “Twese muri iki cyumba twubaha ubuperezida bwa USA, itegeko nshinga ryabo n’amateka yabo.”

Ariko ati “Ubwenge bwa Trump ni ubwo gushidikanyaho, guha icyubahiro perezida witwara nk’umwana byakwerekana ko u Bwongereza bwemeye imyitwarire ye n’amagambo ye.”

Undi mudepite, David Lammy, yavuze ko ubusanzwe u Bwongereza budakunze gutumira abaperezida ba USA, ariko ngo biratangaje kuba Trump yaratumiwe nta n’ukwezi kumwe gushize atangiye kuyobora.

Ati “Nitwabikoreye Kennedy , ntitwabikoreye Truman cyangwa Reagan ariko uyu mugabo (Trump…) turamubwiye tuti ‘nyabuneka ngwino turagukeneye cyane! Ntibikwiriye ku gihugu cyacu.”

Ibi ariko si ko depite Simon Burns abyumba kuko asanga ibyo rubanda rwa giseseka bavuga kuri Trump bidakwiye guhungabanya umubano hagati ya USA n’u Bwongereza.

Ati “Amerika ni inshuti yacu ikomeye kurusha izindi. Niko byahoze kuva kera yaduteye ingabo mu bitugu, isaha ku isaha natwe turabatabara. Rero sinumva ukuntu twashyira imbere imyumvire n’amarangamutima yacu tukibagirwa inyungu z’igihugu cyacu.”

Hagati aho ababarirwa mu bihumbi bigabije imihanda hirya no hino mu Bwongereza basaba ko uruzinduko rwa Trump ruburizwamo, ndetse nubwo aba badepite bari mu mpaka, imbere y’inteko hari imbaga y’abigaragambya.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE