2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-22 06:15:02

 
Share on:
 
Yasuwe:722
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera.

Ubuyobozi bw’iyi Paruwasi bugaragaza ko kwishyingira kw’abasore n’inkumi bigira ingaruka nyinshi, kuko uretse kuba baba babanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’Imana, ngo abashakanye baba bashobora no kwnduzanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kuko akenshi ababanye muri ubu buryo usanga batanabanza kwipimisha kwa muganga ngo bamenye uko bahagaze.

Habimana Innocent, Umuyobozi wa santarali ya Bugoyi, yagaragaje ko mu mwaka ushize wa 2016 mu basore n’inkumi 50 bo muri santarali ayobora, 37 bishyingiye, 13 gusa akaba ari bo bashyingiwe ku buryo bwemewe n’amategeko n’imbere y’Imana.

JPEG - 141.9 kb
Urubyiruko rwo muri Paruwasi ya Gisenyi rusabwa kwirinda umuco wo kwishyingira

Uyu muyobozi yasabye ko hafatwa ingamba kuko bifite ingaruka k’umuryango nyarwanda.Yagize ati “Iri shyingira cyangwa gucikira kw’abana bacu harimo ingaruka zikomeye zirimo no kwandura indwara nka Sida n’izindi.”

Padiri Barigora Jean de Dieu, uhagarariye urubyiruko muri iyi Paruwasi, yabwiye Imvaho Nshya ko bamwe mu rubyiruko bafite ubushobozi buke butuma batinya gukora ubukwe, aba ngo bakaba biteguye kubafasha ariko bagacika kuri uyu muco wo kwishyingira.

Yagize ati “Mu rwego rwo guhangana n’ako kajagari kateye mu rukundo rw’urubyiruko, tuzajya tubaha amakoti ku bahungu, n’udutimba ku bakobwa, hanyuma tunabatize icyumba cyangwa salle bakoreramo ibirori, ndetse nibiba ngombwa tujye kubasezeranya iwabo batiriwe batega imodoka.”

Mu nama ya paruwasi iherutse kuba, hagaragajwe ingaruka zitandukanye zituruka ku kwishyingira, zirimo:amakimbirane akomoka ku mitungo, ubukene, kuba bamwe bahita bacika intege mu kwemera Imana n’izindi ngaruka zitandukanye.

Umuyobozi mukuru w’iyi Paruwasi Padiri Urayeneza Eugene, yagize ati “Turasaba inzego zose guhagurukira ikibazo cy’urubyiruko rwishyingira, kuko bifite ingaruka ku gihugu no kuri Kiliziya by’umwihariko.”

Ku ruhande rw’urubyiruko, ruravuga ko ikibazo cyo kwishyingira bagiterwa ahanini n’ubushobozi buke bwo gukora ubukwe, hamwe n’imwe mu miryango ikibangamira urukundo rw’abana babo bigatuma bahitamo iyi nzira y’ubusamo.

Uzabakiriho Potter, umusore w’imyaka 21, yagize ati “Nanjye narabikoze, ariko nabitewe n’ubushobozi buke bwo gukora ubukwe, hamwe no kubona inkwano.”
Ibi yabihurijeho na Izabiriza Chantal wo muri Bugoyi, wagize ati “Njyewe nabitewe n’ubushobozi buke bw’ababyeyi hamwe nuko bamwe mu muryango wanjye batashakaga umuhungu dukundana, mpitamo kwishyingira.”

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE