2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-21 15:00:26

 
Share on:
 
Yasuwe:254
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix-Rouge kuri uyu wa Kabiri watangaje ko watoraguye imibiri y’abimukira 74 bapfuye barohamye ubwo bashakaga kujya mu Burayi banyuze mu nyanja ya Mediterane.

Croix-Rouge ivuga ko yatabajwe n’abaturage bo mu gace ka Harcha muri kilometero 45 uvuye mu murwa mukuru wa Libya, Tripoli.

RFI ivuga ko abatabaje basanze ubwo bwato ku mucanga bakabusanga abo bimukira nta n’umwe ugihumeka.

JPEG - 74.3 kb
Inyanja ya Mediterane imaze kugwamo abimukira babarirwa mu bihumbi

Kuva Muammar Kadhafi yakwicwa, Libya imaze imyaka itandatu mu kaduruvayo, abatwara amato benshi bahise babibonamo ubucuruzi, bakishyuza abimukira benshi baturutse muri Afurika na Aziya kugira ngo babajyane mu Burayi.

Abenshi baturuka ku nkombe z’inyanja mu burengerazuba bw’icyo gihugu berekeza mu Butaliyani dore ko hagati buri muri kilometer 300 gusa uvuye muri Libya.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko kwambutsa abimukira, bikorwa ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro, kandi bikabamo ruswa nyinshi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE