2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Buhinde buzongera ingufu bushyira mu guha buruse Abanyarwanda - Visi-Perezida Ansari

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-21 12:23:28

 
Share on:
 
Yasuwe:200
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Visi-Perezida w’u Buhinde, Mohammad Hamid Ansari yagiranye ikiganiro n’Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ikoranabuhanga, ababwira ko urubyiruko ari bamwe mu bazazungukira cyane ku mubano w’igihugu cye n’u Rwanda.

Muri icyo kiganiro cyari cyitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Papias Musafiri Malimba, abarimu bigisha muri kaminuza zitandukanye n’abanyeshuri, Hamid Ansar yashimye ko u Rwanda rwateye imbere mu ikoranabuhanga ku buryo bugaragarira buri wese.

Ati “Reka mbashimire ku bw’ibimenyetso by’iterambere n’uburumbuke bigaragara hose. Iri terambere ryashobotse kubera ubuyobozi bureba kure kandi bufite icyerekezo, n’umuhate wanyu Banyarwanda. Ubu twatangiye gufatanya mu nzego zitandukanye nk’ingomero zitanga ingufu, amashanyarazi akomoka ku zuba n’inganda zitunganya amafunguro.

Yashimangiye ko igihugu cye cyiteguye gukorana n’uumugabane wa Afurika by’umwihariko n’u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho, mu buvuzi no mu buhinzi no guha Abanyarwanda amahirwe yo kwiga mu Buhinde.

Yagize ati “Twiyemeje gukomeza no kwagura gahunda yo guha buruse abasivili n’ingabo z’u Rwanda.”

Uyu mukambwe w’imyaka 79, yavuze ko yishimiye kuganira n’urubyiruko rwo mu Rwanda avuga ko ibihugu byombi bihuriye ku kuba bifite umubare munini w’abaturage bakiri bato.

JPEG - 113.1 kb
Visi-Perezida w’u Buhinde yandika mu gitabo cyagenewe abashyitsi cya Kaminuza y’u Rwanda

Visi-Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari wari uherekejwe n’umufasha we, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku Cyumweru, ararusoza uyu munsi yerekeza muri Uganda.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE