2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-21 10:00:52

 
Share on:
 
Yasuwe:730
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye igihe kirenga umwaka.

Uyu mubyeyi avuga ko abaganga bamutegetse kumara imyaka itanu ajya kwivuza inshuro ebyiri mu kwezi, ariko ngo uku kwivuza kwamumazeho imitungo, ku buryo ubu ubushobozi bwo kwivuza bumaze kumushiraho.

Yagize ati “Nari nararwaye ibibyimba mu muhogo, kwa muganga bamaze kubura indwara njya mu banyarwanda ndushaho kuremba no kuruka amaraso, bansubiza kwa muganga batwohereza CHUK basanga ndwaye kanseri yo mu maraso, aho hose niko twatangaga amafaranga.”

JPEG - 68.8 kb
Nyiranshuti arasaba abagiraneza kumugoboka akivuza kanseri

Umugabo w’uyu mugore, Twagirayesu Jean de Dieu, ubana n’ubumuga bwo kugagara, avuga ko uburwayi bw’umugore we bwabagizeho ingaruka zikomeye ku bukungu, kuko ari we wari utunze urugo.

Yagize ati “Ubwanjye maze imyaka itatu narabaye pararize ikiganza ntabwo mbasha guhinga, namugaye ibitugu simbasha kugira icyo nakwikorera, kubera ubwo bumuga bwose kuryama birananira ndara nicaye, na madamu wanjye kubera kumuvuza igihe kirekire imitungo imaze kudushiraho.”

Yagize ati “Dukoresha ibihumbi 60 mu kwezi, inshuro imwe dukoresha ibihumbi30 kandi rwose imitungo imaze kuyoyoka, badushyize mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe dusaba kugihindurirwa kuko kitadukwiriye ntiturabona igisubizo, umuterankunga ugiye kudufasha icyiciro turimo kiratuzitira.”

Uyu mugabo ashimira cyane abagiraneza bamaze kubageraho babafasha muri ibi bibazo barimo, nk’umurenge wabo wabahaye inyunganizi, agasaba ko n’undi wagira umutima wo gufasha yakorera uwo mugisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashali, Karasanyi Nicolas, avuga ko uwo mubyeyi bamuzi kandi ko bagerageje nawe kumuha ku bufasha bugenerwa abandi batishoboye bafite ibibazo.

Yagize ati “Hari abantu dufasha bajya mu bitaro i Butaro nka batatu nawe ndumva arimo, duha ababana n’ubumuga, abajya kubagwa, abatishoboye, ab’amatike, abatagira epfo na ruguru… ntiturenza ibihumbi 20 ni yo menshi tubaha.”

Kugeza ubu uyu muryango ngo utunzwe n’umwana w’umukobwa wabo, kuko ngo ari we ubasha gukora imirimo igira icyo yinjiza.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE