2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ikigo cy’Ubuziranenge mu Rwanda kibangamiwe n’amategeko ashaje

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-21 08:33:49

 
Share on:
 
Yasuwe:184
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB), buvuga ko buhura n’imbogamizi mu kwimakaza ubuziranenge mu gihugu bitewe n’amategeko atakijyanye n’igihe.

Ibi ni ibyagarutsweho na Murenzi Raymond, umuyobozi mukuru wa RSB mu mahugurwa y’abanyamakuru ku buziranenge bw’ibicuruzwa na serivisi, aho yagarutse ku mbogamizi bahura nazo mu nshingano zabo.

Yagize ati “Dufite imbogamizi mu gushyira mu bikorwa ibyo dusabwa nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, ahanini zishingiye ku mategeko ashaje, atakijyanye n’igihe, tukaba dukeneye amategeko mashya kugira ngo tubashe kugera ku ntego twahawe na Leta.”

JPEG - 111.4 kb
Murenzi Raymond, Umuyobozi mukuru wa RSB

Avuga ko ayo mategeko ashaje kandi yiyongeraho indi mbogamizi y’abakozi bake bakenewe mu gihugu hose kugira ngo babashe kugera ku ntego yabo, aho imipaka ikorerwaho na RSB ari 30% by’imipaka yose y’igihugu. RSB ubu ikorera ku mupaka wa Gatuna, Rusumo, Cyanika na Kagitumba gusa.

Murenzi avuga ko gukorera ku mipaka mike ari kimwe mu bituma ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge byinjira ari byinshi mu gihugu, bityo RSB ikisanga biri ku isoko, ari naho ifataho bike ikajya kubipima muri laboratwari zayo.

Murenzi kandi yasubije abajya bibaza ku bicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu bikagera ku masoko bidapimwe, nk’ibigage bikorwa mu giturage, ifu y’imyumbati, inzoga imitobe n’ibindi bigezwa ku isoko bigatangira gukemangwa ko bitujuje ubuziranenge.

Yavuze ko nta tegeko rihari ribuza umuntu kujyana ku masoko ibyo yakoze, RSB nayo ikaba idafite ubushobozi bwo gukura igicuruzwa ku isoko, ko ahubwo iyo imaze kugipima itangaza ibyavuye mu bipimo, bityo abaguzi bagatangira kureka kukigura, ari nabwo nyir’ibicuruzwa yigira inama zo kurushaho kunoza ibyo akora, akanegera RSB akayisaba inama zinyuranye zo kunoza ibyo akora.

Iki kigo gisaba ko itegeko rishya ritsura ubuziranenge ryakwihutishwa, abantu bakazajya bashyira ibihangano byabo ku masoko babanje kubimenyekanisha muri RSB kugira ngo bibanze bikorerwe isuzuma, hato bitagira ingaruka ku baturage.

Umuyobozi mukuru wa RSB akangurira Abanyarwanda kureka kugura ibintu byose bibonetse bitagaragaza ibirango by’ubuziranenge kuko akenshi biba bitasuzumwe, bikaba byangiza ubuzima bwabo, bikabushyira mu kaga, kandi banabitanzeho amafaranga.

Ati “ Ndasaba Abanyarwanda guhindura imyumvire ku bijyanye n’ibicuruzwa biri ku isoko, bakwiye kujya bagura ibyujuje ubuziranenge, bakareka kugura ibitabwujuje, bityo ba nyirabyo bakibwiriza bakabivana ku masoko cyangwa bagashaka uburyo bwo kubinoza no kubyongerera ubuziranenge bukenewe.”

Murenzi avuga ko igicuruzwa cyujuje ubuziranenge kigaragazwa n’ikimenyetso cya “S”, n’ibindi bimenyetso bitangwa na RSB cyangwa ibigo by’ubuziranenge by’ibindi bihugu byo mu karere no mu mahanga.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE