2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-21 06:45:30

 
Share on:
 
Yasuwe:576
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon Sports ku wa Gatandatu taliki 25 Gashyantare 2017.

Ni nyuma y’uko Habimana Hussein wari usanzwe ukina kuri uyu mwanya azaba yujuje amakarita atatu y’umuhondo, bikamubuza gukina uyu mukino. Uyu akaba aje asanga kapiteni Twagizimana Fabrice nawe ukiri hanze y’ikibuga kubera imvune.

Ibi bibaye mu gihe iyi kipe yanze kugura undi mukinnyi mu isoko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama 2017 wo gusimbura Twagizimana wavunitse kuko babonaga abo bafite babahagije nk’uko CIP Mayira Jean de Dieu, umunyamabanga mukuru wa Police FC yabisobanuriye Imvaho Nshya.

JPEG - 273 kb
Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ufite ihurizo rikomeye kuri ba myugariro azakinira ku mukino wa Rayon Sports

Imibare ya Seninga igiye kuba myinshi aho asigaranye uwitwa Muhinda Bryan umwana wazamukiye muri iyi kipe ariko akaba atarakinnye imikino myinshi byatuma agirirwa icyizere cyo kubanza ku mukino nk’uwa Rayon Sports. Uyu mutoza ashobora gukoresha Ngendahimana Eric usanzwe ukina hagati akamugarura inyuma.

Seninga Innocent nawe yemereye abanyamakuru ko afite ihurizo rikomeye kuri uyu mukino anaca amarenga yo gukoresha abakinnyi basanzwe bakina ku yindi myanya akaba azabagarura mu bwugarizi bwo hagati.

Ati “Mfite ikibazo cya ba myugariro cyane cyane abo hagati. Igisubizo kigomba kuboneka kuko mfite abakinnyi bashobora gukina imyanya myinshi ariko ngiye gushaka uko mbigenza ,nshake andi mahitamo nzashake mu bo mfite, cyane cyane mu basanzwe ndebe uko nabona usimbura Habimana’’.

Ikipe ya Police FC ikaba igomba kwitegurira uyu mukino i Rwamagana aho izajya ikorera imyitozo ku kibuga cya Polisi i Gishari. Umukino ubanza wa shampiyona uheruka, Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 3-0.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE