2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-21 05:54:04

 
Share on:
 
Yasuwe:1108
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga miliyoni bwinjiza buri kwezi waguzwemo ubundi bwato butatu, ingendo zo mu mazi zikarushaho kuborohera.

Aba baturage barishimira ko ikirwa batuyeho cyavuye mu bwigunge mu buryo bwose, kuko ngo uretse ubu bwato bahawe mu 2012, ngo ibindi bikorwa remezo bwaje busanga birimo amashanyarazi, amashuri meza, Guest House n’ibindi, bimaze kubageza ku iterambere rigaragarira buri wese.

Nk’uko babitangarije Imvaho Nshya, ngo ubu bwato bushya butatu baguze babukesha inyungu yavuze mu bwo bahawe na Perezida Kagame, buje ari ikindi gisubizo gikomeye cyane, kuko hari hakiri ikibazo cyo gutwara abagenzi bagenderanira kuva ku kirwa cya Nkombo kugera ku kirwa cya Ishywa kiri muri uyu murenge, ndetse no kuva ku Nkombo kugera mu mujyi wa Rusizi cyangwa ku isoko ryo ku Ihepfu ku Nkanka aho benshi basanzwe bahahira.

JPEG - 64.5 kb
Ubu bwato bwaje ari igisubizo ku batuye mu murenge wa Nkombo

Nyiraneza Thamar yagize ati “Perezida Kagame akomeje kutunezeza cyane hano ku Nkombo, ikirwa cyari cyaribagiranye ku zindi ngoma batwita abanyamahanga none tumaze kubona ubwato 3 bubyawe n’ubwato bunini yaduhaye, kandi turacyabubyaza n’ibindi byinshi bizaduteza imbere twe n’imiryango yacu, kandi turizera ko inyungu zabwo n’umwana w’ino uzavuka zizamugeraho.”

Perezida w’Inama Njyanama y’umurenge wa Nkombo, akaba no muri komite nshungamutungo y’ubu bwato, Nyandwi Théphile, yabwiye Imvaho Nshya ko uretse ubu bwato butatu bwaguzwe mu nyungu, ngo ubwato bahawe n’Umukuru w’igihugu bwanabyaye ihene 100 zahawe abaturage batari bishoboye biteza imbere, bakaba bizeye ko buzakomeza kubabera isoko y’iterambere.

Yagize ati “Ubu bwato twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika burinjiza neza rwose, kuko bwinjiza amafaranga ageze kuri miliyoni cyangwa hafi yayo buri kwezi, hakaba n’igihe arenga bitewe n’uko bwabonye akazi kenshi bukora.

Mu bindi dushaka kububyaza, dore ko ubu bwinjiza neza, harimo poste de santé mu kagari ka Kamagimbo, kuko abahatuye bakigorwa no kugera ku kigo nderabuzima cya Nkombo, tukaba dushaka no gukuramo isoko rinini abaturage bahahiramo, kuko uyu murenge nta soko ugira.”

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kankindi Léoncie, yishimira uburyo abaturage bo ku Nkombo bakomeje kubyaza umusaruro ubu bwato bahawe na Perezida Kagame, akabizeza ko akarere kazakomeza kubaba hafi muri uru rugendo rw’iterambere barimo.

Ubu bwato abaturage bo ku Nkombo bahawe na Perezida Kagame bwabagezeho bufite agaciro ka miliyoni hafi 200 z’amafaranga y’u Rwanda, Nyandwi Théophile, umwe mu bagize komite nshungamutungo yabwo akaba yemeza ko muri iki gihe bwinjiza arenga 1.000.000 buri kwezi.

Uyu muyobozi kandi asobanura ko ubu bwato bwabanje guhura n’ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo ubuvamo, ariko ngo ubu ubuyobozi bwarabuhagurukiye ari nayo mpamvu butangiye gutanga umusaruro bwari bwitezweho.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE