2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-20 13:13:07

 
Share on:
 
Yasuwe:451
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yatanze amabwiriza yo kurekura imfungwa zose zari muri gereza zitaraburanye kubera igitugu cya Yahya Jammeh.

Mu ijambo yavuze ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge, Adama Barrow yatangaje ko agiye gushyiraho komisiyo izacukumbura ikamenya umubare w’abantu banyerejwe bakanaburirwa irengero ku butegetsi bwa Yahya Jammeh mu myaka 22 yari amaze ku butegetsi.

Jeune Afrique ivuga ko uyu mukuru w’igihugu mushya yasabye Minisitiri w’Ubutabera gukurikirana abantu bose baba bafunze ku mpamvu za politiki akabafungura. Hamaze kubarurwa infungwa 171 zari zifungiye muri gereza izwi nka 2 Mile bose bagiye bafungwa nta rubanza.

JPEG - 83 kb
Adama Barrow mu birori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge no kurahira ku mugaragaro

Barrow ni we Perezida wa gatatu uyoboye Gambia mu myaka 52 imaze ibonye ubwigenge. Uwo yasimbuye Yahya Jammeh yatsinzwe amatora mu Kuboza kwa 2016 ariko yanga kuva ku butegetsi kugeza ubwo ingabo zo mu karere ka Afurika y’Uburengerazuba zije kumuvanaho ku ngufu agahungira muri Guinea Equatorial.

Byitezweho ko Gambia isubira mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC n’Umuryango w’ibihugu bivuga ururimu rw’icyongereza, Commonwealth.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE