2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Impinduka mu buyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR)

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-20 10:00:00

 
Share on:
 
Yasuwe:2060
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Uwari umuyobozi wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), Sanjeev Anand yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu kigo Atlas Mara, gifite imigabane isaga 60 % muri iyi banki.

Itangazo Atlas Mara yashyize ahagaragara mu cyumweru gishize, rivuga ko uwari umuyobozi mukuru wa Atlas Mara, John Vitalo yavuye kuri uwo mwanya ndetse no ku buyobozi bw’inama y’ubuyobozi ya BPR, aho yasimbuwe na Linda Kalimba Mulenga.

JPEG - 58.6 kb
Umuyobozi wa BPR, Sanjeev Anand yahinduriwe imirimo

Atlas Mara ifite imigabane 62.1% muri BPP, ivuga ko izi mpinduka zigamije kunoza serivisi zayo, kandi ko kuba iyi banki yahinduriwe umuyobozi bitazagira icyo bidindiza ku bikorwa byayo.

PNG - 217.2 kb
Itangazo ikigo Atlas Mara cyashyize ahagaragara
atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE