2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

FERWAFA ikwiye gusohoza ibyo yemereye Abanyarwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-15 15:19:17

 
Share on:
 
Yasuwe:131
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” riyobowe na Nzamwita Vincent De Gaule rikwiye gusohoza ibyo ryemereye abanyarwanda byo gutangiza shampiyona y’amakipe y’ingimbi (Junior) nk’uko byigeze kubaho muri shampiyona ya 2010-2011.

Ibi byari n’umwe mu myanzuro yemejwe n’inama y’inteko rusange yateraniye i Musanze taliki 18 Nzeli 2016. Iyi nteko yashyizeho komisiyo y’abagabo 5 yo gusuzuma uko aya makipe yari kujya ahura. Abo bari Mpawenimana Ismael (VJN), Ndizeye Yves (Vision FC), Mpanzi Suzuki (Intare), Nshimiyimana Alexis (Miroplast FC) na Rwenedata Jean Pierre (Hope FC).
Aba bagabo bakoze imbanziriramushinga yarimo uko amakipe azajya akina mu mazone ane bijyanye n’uko aturanye hatitawe ko ikipe runaka ari iyo mu cyiciro cya mbere cyangwa se icya kabiri (ni ukuvuga nko mu Majyepfo ikipe ya Mukura igahura n’Intare hatarebwe ko zitari mu cyiciro kimwe mu bakuru), ikipe enye za mbere zikazahurira mu rwego rw’igihugu.

JPEG - 389.1 kb
Itangira rya shampiyona y’amakipe y’ingimbi riracyari mu mpapuro

Iyi raporo yagejejwe muri FERWAFA nyuma y’ibyumweru bibiri gusa nk’uko Mpawenimana Ismael wari muri komisiyo yabidusobanuriye ariko kugeza n’uyu munsi ntibazi impamvu aya marushanwa adatangira.

Ati “Kwari ukubigira umushinga w’uko bari kujya bakina, twabigejeje muri FERWAFA ubu dutegereje kureba niba abana bashobora kuzakina. Bavugaga ko bazakina mu mikino yo kwishyura ariko ntabiraba’’.

Mpawenimana yavuze ko taliki 08 Gashyantare 2017 baje kongera gutumizwa muri FERWAFA bongera gusobanura iyo mbanzirizamushinga, bamenyeshwa ko komite nyobozi igiye gusigara ibyigaho ikazabamenyesha umwanzuro wafashwe.

FERWAFA nta makuru afatika itangaza

Ubuyobozi bwa FERWAFA ntibutanga amakuru arambuye kuri iki kibazo, uhereye kuri Nzamwita Vincent De Gaule, Imvaho Nshya yagerageje kuvugana nawe inshuro nyinshi ntiyagaragaza ubushake bwo kuyisubiza.

Imvaho Nshya yanavuganye n’umuvugizi wa FERWAFA, Ruboneza Prosper, wavuze ko uriya mwanzuro uzasuzumwa n’inama y’inteko rusange izaba nyuma y’iyi shampiyona.

Ati “Buriya imyanzuro y’inteko rusange ishyirwa mu bikorwa ari uko yamaze kwemezwa, kandi yemezwa mu nama rusange ikurikiye kuko niyo yicara ikayikorera ubugororangingo iyo burimo. Ntabwo byabaye itegeko ku makipe yose. Ntekereza ko inteko rusange itaha ko ariyo izayemeza’’.

Impamvu aya marushanwa ari ngombwa

Aya marushanwa y’ingimbi ni yo afasha mu kugaragaza impano z’abakiri bato bakabona uko bazamurwa mu makipe makuru yabo. Kayiranga Jean Baptiste, watoje amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda yabwiye Imvaho Nshya ko Kuba nta makipe y’ingimbi agikina bimeze nko kubaka inzu zidafite umusingi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE