2017-10-18 07:01:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Migi yemeje ko “Haruna” yubashywe kuruta abandi muri ruhago ya Tanzania

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-01-12 07:07:47

 
Share on:
 
Yasuwe:41
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mugiraneza Jean Baptiste “Migi”, umukinnyi mushya w’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yavuze ko mu myaka ibiri yakinye muri Tanzania, yaje kubona ko Haruna Niyonzima, kapiteni wa Yanga Africans n’Amavubi ari we mukinnyi wubashywe kuruta abandi.

Ibi Migi yabigarutseho ubwo yagarukaga ku buzima bw’imyaka ibiri yabayeho muri Tanzania ari mu ikipe ya Azam FC bwaranzwe no guhangana n’amakipe y’abakeba ya Yanga na Simba.

Migi yavuze ko Tanzania ari ahantu haba umupira urimo guhangana cyane bikaba umwihariko ku ikipe igiye guhura na Yanga cyangwa se Simba, aho ngo iyo uwitwayemo neza ugororerwa by’iteka naho wakwitwara nabi bakagushinja kurya ruswa.

JPEG - 95.5 kb
Mugiraneza Jean Baptiste usanzwe akinira n’ikipe y’igihugu Amavubi ngo yiteguye guhanganira umwanya uhoraho muri Gor Mahia

Avuga kuri aya makipe, Migi yagize ati “Azam yari ikipe nto imaze imyaka ine gusa utagereranya na za Simba na Yanga, hakabamo umwihariko w’uko abayobozi hafi ya bose ba Azam FC unashyizemo n’umuyobozi mukuru bafana Simba, ubwo duhita tuba abakeba ba Yanga gutyo’’.

Yungamo ati “Tanzania ni ahantu bakunda umupira, hahandi ukinira imbere y’abantu benshi. Ni yo wajyayo uri umuswa, ugakina neza wahuye na Yanga cyangwa na Simba bihita biguha izina, ayo makipe akakurwanira. Wakina nabi uba ushobora kwirukanwa utamaze n’ukwezi, iyo ukoze agakosa gatuma mutsindwa, yaba umutoza cyangwa umuyobozi bahita bavuga ngo wariye ruswa’’.

Migi yakomeje kandi yemeza ko Haruna Niyonzima wa Yanga ari we mukinnyi ukomeye yabonye wubashywe muri Yanga bishingiye ku buhanga bwe.

Azam FC ni yo kipe ya mbere nziza yo mu karere

Migi ashimangira ko Azam ari yo kipe ya mbere nziza mu makipe yose yo mu Karere k’Afrika y’i Burasirazuba bijyanye n’ubuzima abakinnyi bayo babayemo.

Ati “Azam ni ikipe ifite buri cyose umukinnyi akenera. Mbere yo gutangira imyitozo ni itegeko ko abakinnyi muhurira ku ifunguro rya mugitondo, saa sita mukarya, wabishaka ukajya mu cyumba cyawe ukaruhuka. Ni ikipe umukinnyi afite imodoka, inzu , abakinnyi bashya bafite abashoferi n’abakozi bo mu rugo. Ni ikipe ihembera ku gihe igahemba menshi kuko umukinnyi wa make ahembwa ibihumbi bibiri naho uwa menshi agahembwa 8 ariko njye nagiyeyo bampa ibihumbi 3 ntacyo byari bintwaye’’.

Ubuzima bushya muri Gor Mahia

Migi uri ku rutonde rw’abakinnyi ba Gor Mahia bagiye kwitegura shampiyona muri Sudani avuga ko atigeze agorwa n’ubuzima bw’i Nairobi kuko yahasanze abakinnyi babanye mu Rwanda barimo Nizigiyimana, Jacques Tuyisenge na Kagere Meddy. Migi yanzuye avuga ko nk’uko yabonye umwanya uhoraho n’ibihe byiza muri Azam azabiharanira no muri Gor Mahia.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE