2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Brezil: Amabandi yarashe kajugujugu ya Polisi irahanuka hapfa bane

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-11-20 15:18:36

 
Share on:
 
Yasuwe:4
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abapolisi bane ba Leta ya Brezil bishwe n’indege barimo hejuru y’Umujyi wa Rio de Janerio yarasiwe neza neza ahazwi igico cy’amabandi, ahitwa God Favela.

BBC yatangaje ko mu mashusho adasanzwe y’impanuka ifitiye kopi, humvikana urusaku rw’imbunda mbere y’uko kajugujugu igwa nk’ibuye iva mu kirere, habuze gato ngo yikubite mu muhanda mugari.

Polisi yavuze ko iyo kajugujugu yari irimo guha ubufasha ibikorwa bya polisi byahigaga amabandi akorera mu gace kazengurutse umujyi nyir’izina. Mbere ngo habanje kuba indi mirwano hagati ya polisi n’agatsiko k’amabandi.

JPEG - 100 kb
Kajugujugu yahanutse nyuma yo kuraswa n’amabandi

Abazimya umuriro bavanye imirambo y’abaapfuye ahabereye impanuka yanagaragaraga iri gucumba umwotsi. Umuvugizi wa polisi yavuze ko abashinzwe iby’iperereza bari kugenzura ngo bamenye impamvu yateye impanuka.

Bivugwa ko atari ubwa mbere bibaye muri uyu mujyi uherutse no kwakira amarushanwa ya Olempike mu mwaka wa 2016.

Mu mwaka wa 2009, abacuruza ibiyobyabwenge barashe kajugujugu ya polisi, bituma iturika ihanukira ku kibuga cy’umupira w’amaguru, abapilote babiri barapfa.

Mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, ibikorwa by’urugomo bivamo ubwicanyi byariyongereye i Rio nyuma ya gahunda ya 2010 yananiwe kurandura amabandi akorera aho muri Favela, hacururizwa ibiyobyabwenge.

Kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri mu mwaka wa 2016 habonentse impfu 3 649 muri icyo gihugu, ubwiyongere buri ku kigero cya 18% ugereranyije n’umwaka ushize.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE