2017-10-23 08:23:50 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amateka ya Cyasemakamba, ahitiriwe Umutware waharaniye kwagura u Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-11-17 09:14:26

 
Share on:
 
Yasuwe:155
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ku Cyasemakamba ni mu murenge wa Kibungo, akarere ka Ngoma, ahantu abakuze bagaragaza ko bumva amateka yaho nabo bakayabara nk’aya kera; ku buryo n’iyo ubajije abahamaze igihe kinini bahatuye bayavuga bashidikanya, bigashingirwa ku kuba hafite amateka yo mu myaka ya 1900.

Abakuze batuye i Kibungo kuva kera bahuriza ku kuba inkomoko y’izina Cyasemakamba ryahawe agace ko mu karere ka Ngoma ari umutware witwaga ‘Semakamba’, warwanye intambara yo kwagura u Rwanda mu mwaka wa 1850.

Amateka agaragaza ko uyu Semakamba, yari umwe mu ngabo z’Umwami Mutara II Rwogera. Akaba yarageze i Kibungo, ahitwaga mu bwami bw’i Gisaka icyo gihe, bari kurwana n’ingabo z’uwari umwami w’i Gisaka witwaga Kimenyi, baramunesha ndetse banigarurira agace yatwaraga.

Uyu Semakamba nyuma yo gutsinda urugamba, yafashe umusozi umwe aha i Kibungo, ahatera igiti cy’umuvumu kirakura cyane, maze igihe kigeze arahava aragenda. Hanyuma abantu bajya bahagera bakabona icyo giti bakabazanya ibyacyo na nyiracyo wasize isambu akagenda, mu gusubiza bati ‘kiriya giti ni icya Semakamba’.

JPEG - 193.4 kb
Ikigega kinini bivugwa ko cyubatswe neza neza ahari igiti cy’umuvumu cyari cyaratewe na Semakamba mu myaka ya 1900

Umusaza wo mu murenge wa Kibungo uvuga ko yavutse mu 1931 ku ngoma ya Musinga, yabwiye Imvaho Nshya ko nubwo atabihamya neza, yabwiwe ko ku Cyasemakamba hahawe iryo zira rikomotse ku mutware witwaga Semakamba, wahateye igiti, hanyuma akigendera, kikaza kumwitirirwa.

Yagize ati “Ni igiti cy’igitoma cyari gihari, noneho bakajya bavuga ko ari ryo tongo rya Semakamba, ariko yahabaga kera twe ntawe twahasanze. Icyo giti cyo cyari gihari, cyari kinini cyane n’abagore bakuburaga umuhanda mu gihe cy’Abakoloni baruhukiraga muri icyo giti.”

Ubuhamya bwimbitse ku mateka n’inkomoko bya Cyasemakamba buvugwa n’umusaza Nikomwise Dewo utuye mu murenge wa Kibungo ufite imyaka 63. Avuga ko ari umwuzukuruza wa Semakamba, nubwo atagize amahirwe yo kubona sekuruza.

Aganira n’Imvaho Nshya yatangiye avuga ibisekuruza bye kugeza ku witwa Semakamba, ati “Nitwa Nikomwise Dewo, ndi mwene Nepomuseni Gakwavu, Gakwavu wa Rugombamihigo, wa Rugagari rwa Shumbusho, Rugagari uwo rero yavaga inda imwe na Semakamba”

JPEG - 215.2 kb
Ibiro by’akagari ka Cyasemakamba, byubatswe ku musozi bivugwa ko Semakamba yari atuyeho

Akomeza asobanura ko Shumbusho yari afite abahungu 15 barimo Rugagari, Semakamba, Karwanyi, Ruhararamanzi n’abandi. Semakamba we yari mwene Shumbusho, wa Vuningoma, Vinungoma wa Rwasa ukomokaho abitwaga ‘Abasa’, bagize uruhare rwo kwagura u Rwanda no kwigarurira i Gisaka.

Nikomwise Dewo na we avuga ko izina ry’ahantu hitwa Cyasemakamba rifite inkomoko kuri sekuruza wahatuye kera. Yagize ati “Bamaze kwigarurira i Gisaka, Semakamba yubatse hariya bashyize iriya tanki (ikigega kinini cy’amazi) ahatera ikivumu, nyuma abantu bose bamaze gutuza, arongera arigendera ariko cya kivumu cye kirahasigara. Abantu rero bahagera bakajya babazanya iby’iryo tongo, bati ‘iki kivumu ni icya ‘Semakamba’ nuko rero hiswe ‘Cyasemakamba.”

Uyu musaza avuga ko icyo kivumu cyaje kurandurwa, hanyuma aho cyari kiri hakubwaka ikigega kinini cyane cy’amazi, kinagaragara kugeza ubu n’ukireba abona ko ari icyo mu myaka yo hambere. Ati “Cya kivumu bakirimbuye bagiye kubaka kiriya kigega cy’amazi. Buriya kiriya kigega kiri ku Cyasemakamba bwite.”

Amateka agaragaza ko Semakamba yari umutware wayoboraga ahitwaga Kibungo, kuva ahitwa i Zaza, Rukira, gukomeza kugarukira muri za Kayonza, hafi ya Rwamagana.

Nikomwise Dewo avuga ko yagize amahirwe yo kuganira na se na sekuru, bakiriho nubwo ubu bapfuye akabari we wenyine wo mu muryango wa Semakamba usigaye, bamubwira ko Sekuruza Semakamba yari umutware wumvikanaga n’abaturage cyane, agaharanira guhuza Abanyarwanda, kwagura igihugu, kandi agaharanira ko igihugu kidacikamo ibice.

JPEG - 279 kb
Mu murenge wa Kibungo, ubu hari akagari kitwa ’ Cyasemakamba’

Semakamba uvugwa kuba inkomoko y’izina ry’agace kitwa Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo; bivugwa ko yahatuye ari umutware. Bivugwa ko aho Semakamba yari atuye, ari ho hahoze Perefegitura ya Kibungo, ubu hari ibiro by’Akarere ka Ngoma, amashuri, ikigega kinini cy’amazi, Sitade y’ibirori yitwa Sitade Cyasemakamba, hakaba n’Akagari ka Cyasemakamba, mu murenge wa Kibungo.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE