2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Abaturage 100% bafitiye icyizere Perezida Paul Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-11-15 18:18:15

 
Share on:
 
Yasuwe:12
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RGB) cyagaragaje ko abarutage 100% bo mu mujyi wa Kigali bafitiye icyizere Perezida Paul Kagame, bikaba bikubiye mu bushakashatsi bwa 2016 bwakozwe ku buryo abaturage babona imiyoborere na servisi bahabwa n’inzego za Leta.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko Igipimo rusange cy’uburyo abaturage babona imiyoboerere na servisi bahabwa mu nzego z’ibanze gihagaze kuri 67.7% mugihe 2015 cyari 71.1%. RGB ivuga ko igabanuka ry’iki gipimo ahanini ryatewe n’uko imyuvire y’abaturage ku burenganzira bwabo yazamutse.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri rusange abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bafitiye Perezida wa Repubulika icyizere 100%. Muri Nyarugenge bamufitiye icyizere 100%, muri Gasabo ni 99.6% naho muri Kicukiro ni 99.7%.

JPEG - 237.3 kb
Abatuye muri Kigali bose bafitiye icyizere Perezida paul Kagame

Inzego z’umutekano zifitiwe icyizere ku buryo bushimishije aho Inkeragutabara zizewe ku kigero cya 76.6%, DASSO ku kigero cya 86.1%, Polisi y’Igihugu 97.1% naho Ingabo z’u Rwanda zikizerwa ku gipimo cya 99.0%.

Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko Abanyarwanda 52.1% ari bo bishimira uko bashyirwa mu byiciro by’Ubudehe, naho abagera 58.9% bakishimira uruhare rwabo mu bibakorerwa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigalibushimangira ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba kongera imbaraga mu ruhare abaturage bagira mu bibakorerwa cyane ko abishimira serivisi bahabwa n’inzego z’ibanze ari 75.9% mu gihe 18.0% bazinenga.

Abaturage 62.7% bishimira serivisi bahabwa mu rwego rw’ubutabera, naho 16.0% barazinenga. Abaturage bagaragaje ko ubujura ari kimwe mu bihungabanya umudendezo wa rubanda cyane ku kigero cya 75.7% bugakurikirwa n’amakimbirane yo mu miryango n’ay’igitsina.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE