2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Banki y’Abaturage yirukanye abakozi 70, hasigaye abandi 230

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-11-11 09:44:20

 
Share on:
 
Yasuwe:106
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bwa Banki ya abaturage mu Rwanda (BPR), bwirukanye mu buryo butunguranye abakozi bagera kuri 70 ntanteguza, barimo abayobozi b’amashami mato, n’abo mu zindi serivisi.

Mukiganiro na Imvaho Nshya, bamwe mu bakoreraga iyi banki barimo abayobozi b’amashami mato basezerewe bavuga ko muri iyi gahunda y’ivugurura ubuyobozi bwatangiye gupiganisha abakozi mu mirimo, ku buryo hafi y’imyanya yose yashyizwe ku isoko.

Ibi ngo byatumye ishami ryari rifite abakozi basaga 20 hakorwa ibishoboka byose ku buryo hasigara ‘abatarenze babiri gusa’.

Biravugwa ko gahunda y’ivugurura muri BPR izasiga abakozi batari munsi ya 300 birukanywe kuko imirimo bakoraga izaba ishobora gukorwa n’abantu bake cyane.

Umwe mu bagize icyiciro cy’abakozi 34 basezerewe kuwa kabiri tariki ya 8 Ugushyingo, yasabye BPR kubaha ibyo itegeko rishya rigennga umurimo riteganyiriza umukozi wirukanywe mu kazi cyane ko ngo nta bindi bibazo bari bafitanye n’iyi banki.

JPEG - 170.2 kb
BPR yaguzwe n’Ikigo Atlas Mara iri mu mavugurura agamije impinduka mu mikorere

Bavuga ko bizeye kubona akazi ahandi kuko abenshi muri bo bafite uburambe ku kazi burenga imyaka 20 aho bakoreraga iyi banki. Uyu wasezereye abakozi yagize ati “Baduhaye ibyo amategeko atugenera twajya no gushaka akazi ahandi tutiriwe dutakaza umwanya wacu mu nkiko.”

Bamwe mu bakiriya ba BPR baganiriye na Imvaho Nshya ku ishami rya Remera berekanye impungenge z’uko serivisi bahabwaga zigiye kuzamba kuko n’ubusanzwe batondaga imirongo miremire hari abakozi benshi.

Umwe muri bo ati “ Nkubu iyo uje kubitsa cyangwa kubikuza muri iri shami mu masaha ya saa sita cyangwa ku mugoroba, uhasanga umukozi umwe gusa wakira abakiriya, none ubu ubwo habaye igabanya, bigiye kurushaho kuzamba. Biramutse byanze, tuzajyana amafaranga yacu mu bindi bigo byimari .”

Ubuyobozi bwa BPR bwo bwatangaje ko kwirukana abo bakozi biri muri gahunda y’ivugurura rusange rigamije imikorere myiza yikigo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi Muhongerwa Judith, yabwiye Imvaho Nshya ko kuba ubuyobozi bwa banki bwafashe icyo cyemezo, nta kibazo kirimo ahubwo ko ari gahunda yihaye yo gutegura ivugurura (Business Restructuring Strategy).

Muhongerwa Judith yemeje ko nta yandi makuru yarenzeho bitewe n’uko yari munama yakazi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE