2017-11-23 07:20:16 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda ntiruzaba insina ngufi imbere y’Abafaransa-Mushikiwabo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-11-10 16:37:35

 
Share on:
 
Yasuwe:4
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Guverionoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye gushyira hanze urutonde rw’abanyepolitiki b’Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’urrw’abasirikare 22 ruheruka gushyirwa ku mugaragaro mu mpera z’ukwezi gushize.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yashimangiye ko u Rwanda rutazigera ‘rwemera kuba insina ngufi imbere y’ubucamanza bw’u Bufaransa.’

Yahamije ko u Bufaransa bukomeje gukurikiranwa n’u Rwanda mu gihe butaragaragezwa imbere y’ubutabera abakekurikiranywe kuko bwatanze ubajyanama mu bya politiki n’igisirikari kuri guverinoma ndetse n’imitwe yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Icyegeranyo cyasohowe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) kigaragaza amazina y’abasirikari b’Abafaransa 22. Ni intangiriro, twiteguye no kugaragaza uruhare rw’abanyapolitiki b’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje ashimangira ko u Rwanda rugifite icyizere cy’uko kugeza imbere y’ubutabera Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside bizanyura mu nzira ziteganywa n’amategeko.

Mushikiwabo yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n’amatora yo muri Amerika, ashimangira ko Guverinoma y’u Rwanda yandikiye iki gihugu bifatanya na Perezida watowe ndetse n’abaturage ko bagize amatora meza ashimangira amahitamo ya rubanda.

Yahamije ko kuba Trump yatowe atari yitezwe bigaragaza imbaraga zikomeye z’uruhare rw’abaturage mu guhitamo ababayobora.

“Uko Mushikiwabo yasobanuye umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ”

Nyuma y’imyaka 22 habaye Jenoside, tugeze ku rwego tumaze kubona ko u Bufaransa ntacyo kubana neza n’u Rwanda bibubwiye. Icyo ni igikorwa cya mbere kizwi ku Bufaransa ariko mu zindi nzego za Leta hakorwa ibihabanye n’ibyo u Bufaransa buvuga. Hari umubare w’ibikorwa bibi bakorera u Rwanda mu buryo butandukanye harimo no guca mu makimbirane ari mu bihugu by’abaturanyi no mu karere.

Gusa icyagaragaye cyane mu itangazamakuru muri iyi minsi cyakwitwa nk’ubutabera, kandi twese tuzi ko atari inzira y’ubutabera, ni politiki ikomeje gukinwa binyuze mu bacamanza n’abandi. Ariko nagira ngo mvuge ko u Rwanda rwageze ku rwego rugomba kuvuga ko ibikorwa, imyitwarire yuzuye ubugome, n’imikorere y’u Bufaransa bitacyihanganiwe muri iki gihugu.

Twagerageje igihe kinini, mu nzira zigoye cyane, ibyo dukeka ko ari bwo buryo bwiza bwo kubaka umubano ariko biranga kubw’impamvu zatanzwe; kuri buri ntambwe u Rwanda rwateye rujya imbere u Bufaransa bwagendaga busubira inyuma ndetse bugera n’aho gutesha agaciro iki gihugu mu by’ukuri.

Urugero rumwe ntekereza ko na Perezida na Perezida wa Repubulika [Paul Kagame] yavuzeho ubwo yatangizaga umwaka w’ubutabera, ni kimwe mu bikorwa bibi byinshi bimaze gukorwa n’u Bufaransa: Reka mvuge ku ihanurwa ry’indege [ya Habyarimana] ari yo dosiye u Bufaransa bwagiye bwibandaho cyane, bugerageza kuyikurura ku mitwe yacu.

Icya mbere Jenoside ntiyatewe n’ihanurwa ry’indege. Uko ni ukuri; Jenoside yatekerejweho mbere, yarateguwe, mbese yari itegereje imbarutso kugira ngo itangire.

Icya kabiri ni uko niba hari igihugu, ukuyemo u Rwanda, cyari kizi kandi gifite icyo gikora ubwo hategurwaga Jenoside mu myaka ya 1990 ni u Bufaransa. U Bufaransa bwari bufite abajyanama mu bya politiki bagiraga inama guverinoma yakoze Jenoside, u Bufaransa bwari bufite abajyanama b’ingabo ndetse n’abazitoza haba ku basirikare n’Interahamwe zakoze Jenoside, u Bufarasa bwahaye guverinoma yakoze Jenoside abashinzwe iperereza.

Hari ibigaragaza ukuri; amazina yabo, amasura yabo, ntabwo ari ikintu cyahimbwe ni amakuru ari ahantu hose. Kandi birashoboka ko nk’igihugu ubushake bwacu mu kongera kubaka umubano n’u Bufaransa butishimiwe, ariko ntawavuga ko ari ikimenyetso cy’intege nke.

Icyo nababwira ni uko mu gihe kitarambiranye, cyangwa mu myaka myinshi izaza, tuzakomeza kugaragaza ukuri, amakuru yose yerekana uruhare rw’abayobozi b’Abafaransa, abasirikare, abanyepolitiki, ba maneko, n’abandi bagize uruhare muri Jenoside agashyirwa ahagaragara.

Aho ni ho duhagaze kugeza ubu; twakoze ibishoboka byose kugira ngo twumvikane kuri iki kibazo twari tuzi neza ko ari icya Politiki atari icy’ubutabera, duteganya ko wenda twazagera aho dusana umubano, twatanze abayobozi bacu barabazwa…

Mu buhamya buherutse gutangwa na Kayumba Nyamwasa nta gishya kirimo. Iyi ni inshuro ya gatatu cyangwa iya kane ibyo bitirira amakuru y’injyanamuntu bivugwa. Abunganizi ba Kayumba Nyamwasa mu by’amategeko, abacamanza n’abayobozi b’Abafaransa bagerageje gushaka amakuru muri Afurika y’Epfo aho uyu mugabo ari.

Iyi ni inshuro ya kane, ariko ibi ntibyakomeza kugenda gutyo gutyo; Ikirego cye cyafunzwe inshuro ebyiri n’abacamanza b’Abafaransa. Ubwa mbere hari muri Kamena 2014, ubwa kabiri ni vuba aha muri Mutarama 2016. Kugeza ubu ntitukiri mu butabera urubanza ntirukwiye kuba ubuziraherezo, umubare munini w’abasabwa n’ubutabera bw’u Rwanda bose bahawe icyicaro mu Bufaransa, kandi nta rubanza na rumwe rurarangizwa. Nta rubanza na rumwe rwabereye mu Bufaransa rwigeze ruburanishwa ngo rurangizwe.

U Rwanda ntiruzakomeza kureka abarukora mu jisho igihe kirekire. Aho ni ho turi n’u Bufaransa kandi twicuza kuba butarahaye agaciro umuhate wacu wo kuvugurura umubano ariko na none ntabwo tuzigera twemera abitwaza ubutabera mu kudutokoza buri gihe.

Icyo si ikintu dutekereza ko cyaba turamutse tubaye abanyakuri tugashyira no mu gaciro. Nkeka ko abakabaye baryozwa ibyo bakoze ari u Bufaransa si u Rwanda kubera amakuru yamenyekanye ku bayobozi bakomeye mu nzego za Leta y’iki gihugu…

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE