2017-11-23 07:27:17 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abapolisi b’u Rwanda 120 bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-11-04 12:38:34

 
Share on:
 
Yasuwe:4
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abapolisi b’u Rwanda 120 bavuye mu butumwa bw’amahoro n’umutekano bavuye muri Sudani y’epfo kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2016.

Ahagana saa sita n’igice z’amanywa, nibwo basesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, basimbuwe na bagenzi babo bahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege ko bafite inshingano y’ibanze yo kurinda inkambi z’impunzi.

Yagize ati “Abapolisi bakiriye ndetse nabagiye intego yabo ari ukurinda inkambi z’impunzi no guherekeza abakozi ba Loni bakorera muri Sudani y’Epfo.”

JPEG - 471.4 kb
Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro bashimiwe kwitwa neza

ACP Badege yavuze ko abatahutse bashimiwe kubwo kwesa umuhigo no guhesha ishema igihugu anasaba abagiye kurangwa n’ikinyabupfura, gukora akazi kabo kinyamwuga, bakagaragaza indangagaciro za Kinyarwanda n’iziranga polisi y’u Rwanda.

Yanabasabye kubahiriza imikorere y’akazi mpuzamahanga bagiyemo no kubana neza n’abo bazasangayo.

Muri rusange u Rwanda rufite abapolisi 1000 bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo na Sudani y’Epfo, uretse iri tsinda ry’abapolisi 120 hari irindi rizakirwa ku wa kabiri ry’abandi 120 bose hamwe bakaba 240.

Irindi tsinda rizoherezwa muri Sudani y’Epfo mu mpera z’Ukuboza rizaba rigizwe n’abapolisi 160.

Sudani y’Epfo iracyahura n’ingaruka zaturutse ku mvururu za politiki hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar wahoze ari Visi-Perezida we.

Muri Nyakanga imirwano yavutse hagati y’abasirikare babo bombi yaguyemo ababarirwa muri 270.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE