2017-09-25 08:13:20 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amavubi U-20 yatumiwe mu marushanwa abiri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-10-27 06:24:28

 
Share on:
 
Yasuwe:2
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatumiwe mu marushanwa abiri azabera muri Maroc no muri Afurika y’Epfo.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, ryatangaje ko Amavubi U-20 yatumiwe muri Maroc kubera ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi mu guteza imbere umupira w’amaguru w’abakiri bato. Iri rushanwa rizaba kuva taliki 9 kugeza 13 Ugushyingo 2016.

Irindi rushanwa ni irihuza amakipe yo mu gace k’Afurika y’Amajyepfo “COSAFA U-20 Championships 2016” rizabera muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Rustenburg kuva taliki 7 kugeza 16 Ukuboza 2016. Ikipe y’u Rwanda ikaba yaratumiwe ngo isimbure Madagascar itazaboneka.

Amakipe 14 ni yo azitabira iri rushanwa ari yo Afurika y’Epfo izakira, Angola, Botswana, Ibirwa bya Comores, Lesotho, Mozambique, Mauritius, Malawi, Namibia, u Rwanda, Seychelles, Swaziland, Zambia na Zimbabwe. Ku munsi w’ejo hashize taliki 26 Ukwakira 2016 ni bwo habaye tombola y’uko amakipe azahura aho itsinda A ririmo Afurika y’Epfo, Lesotho, Swaziland na Botswana. Itsinda B harimo Zimbabwe, Zambia na Malawi. Itsinda C ririmo Angola, Namibia, Seychelles na Mauritius naho itsinda D ririmo Mozambique, Ibirwa bya Comores n’ikipe y’u Rwanda.

Amavubi U-20 azatozwa na Jimmy Mulisa usanzwe ari umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu nkuru ndetse akaba n’umuyobozi wa Tekinike wungirije muri FERWAFA.
Uyu mutoza mu minsi ya vuba azatangaza urutonde rw’abakinnyi azakinisha aya marushanwa yombi. Iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2013 aho ryabereye muri Lesotho, ikipe y’Afurika y’Epfo yegukana igikombe itsinze ikipe ya Kenya ibitego 2-0.

Ikipe ya Zambia na Afurika y’Epfo zizabona umwanya mwiza wo kwipima no kwitegura kuko zizakina imikino ya CAN U-20 uzabera muri Zambia umwaka utaha wa 2017.

Iri rushanwa rizaba taliki 26 Gashyantare kugeza 12 Werurwe 2017, Zambia izaba iri mu itsinda A hamwe na Guinea, Misiri na Mali naho Afurika y’Epfo iri mu itsinda B hamwe na Senegal, SudanI na Cameroun.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE