2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Handball: Karenzi Yannick afite inzozi zo gukina hanze y’u Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-10-17 06:04:26

 
Share on:
 
Yasuwe:2
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18, Karenzi Yannick, aratangaza ko afite inzozi zo kuzavamo umukinnyi ukomeye ukinira amakipe yo muri shampiyona zo hanze y’u Rwanda.

Ni nyuma yo kwitabira igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 cyabereye muri Mali, agafasha u Rwanda kwegukana umwanya wa karindwi rutsinze Mali amanota 27-19 taliki10 Nzeli 2016.

Karenzi, ukinira ikipe y’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma HBC, asanga kwitabira iki gikombe byaramufashije gutinyuka no kugira ubunararibonye buhagije ku rwego mpuzamahanga.

Yabwiye Imvaho Nshya ati “Byari ubwa mbere nari ngiye muri ariya marushanwa, ndangije mba Kapiteni. Mbona byaramfashije kumenyekana kuyandi makipe cyangwa se mu bindi bihugu. Navanyeyo ubunararibonye, mba umukinnyi koko. Tekereza ko nkibona umukino wa Tuniziya na Misiri, nahise mbona ko ibyo mu Rwanda dukina bitabaho. Byatumye tumenya aho umukino ugeze, nkatwe tukiri bato.”

JPEG - 77 kb
Karenzi Yannick kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abaterengeje imyaka 18 yitabiriye imikino y’Afurika muri Mali.

Karenzi yakomeje avuga ko byatumye akunda umukino wa Handball, ndetse yiyemeza gukora cyane kugira ngo azakine muri shampiyona zikomeye zirimo iyo mu Misiri cyangwa se Denmark.

Ati “Inzozi zanjye n’Imana imfashije, nabigira umwuga, nkaba najya gukina hanze mu bihugu bifite shampiyona zikomeye cyane cyane Misiri na Tuniziya cyangwa se Danemark cyangwa u Bufaransa ku buryo nazamura izina rya Handball mu Rwanda.”

Ubuzima bwa Karenzi Yannick
Karenzi Yannick w’imyaka 18 y’amavuko, yavutse taliki 12 Nzeli 1998, i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni umwana wa kane mu bana batanu b’umuryango wa Kampama Adella na Nyakwigendera Karenzi Dan, kuri ubu atuye mu Kagali ka Kampanga, mu Murenge wa Kinigi wo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Karenzi yize amashuri abanza n’abiri yisumbuye i Kampanga, ahava mu 2014, ajya mu Ishuri ryisumbuye rya Kigoma ahabwa ishuri nk’umwana wari intyoza mu mikino.

Kuri ubu ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG).

Uburyo yatangiye gukina Handball

Karenzi yavuze ko yatangiye gukina Handball ari mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, abitangira yishimisha gusa akomeza kubikunda uko iminsi yagiye ihita.

Ati “Ni ibintu byantunguye, hari umuntu w’Umwalimu ku Ishuri ryacu wazanye umupira wo gukina ati nimuze mbereke umukino tujya gukina. Njye sinari mbyitayeho, nanjye mpfa kujyayo. Akajya anyigisha gusama, tuza gukina bwa mbere ntabyiyumvamo, ntanabikunda habe na gato. Nyuma natangiye kujya mbikunda, ngeza naho nifuza ko nabikorwa n’umwuga wanjye untunze.”

Gukina bimufasha kurihirwa amashuri

Karenzi avuga ko nyuma yo kubitangira atabikunze, haje kuza umutoza witwa Mudaheranwa Clement waje kumubonamo impano ubwo barimo bakina imikino ihuza ibigo by’amashuri, amusaba kujya mu ishuri rya ES Kigoma rifite ikipe ya Handball ikomeye, atangira kwishyura ishuri kuva icyo gihe kugeza magingo aya.

Ati “Hari imikino ibahe ya Interscolaire, ni ho umutoza wa ahangaha i Kigoma Madahari Shema yamboneye, arambwira ngo nzaze kwiga. Ntacyo nari nzi ubundi aramfata anyitaho, gusa nta kidasanzwe nari nzi; ahubwo nkeka ko ari impano yifitiye yo kureba umuntu. Natangiye gutyo ubundi bakajya bandihira amashuri.”
Karenzi avuga ko hari igihe cyageze ashaka kubihagarika kuko atari yakabonye ahazaza he muri uyu mukino, nyuma aza kwisubiraho.

Uyu musore atangaza ko ibihe by’ingenzi yagize mu buzima ari ubwo yuriraga indege bwa ku nshuro ya mbere agiye mu mikino y’igikombe cy’Afurika.

Ati “Ikintu cya mbere nari mfitiye amatsiko kwari ukumva uko mu ndege bimera. Numvaga ni yo najya mu ndege bangezamo nkahita nigarukira. Gusa naje kumva ari ibintu bisanzwe. Ni ukuri Leta yarakoze, kuba yaratumye ikipe ya U18 ijya gukina hanze.”

Akomeza avuga ko ibindi bihe by’ingenzi yagize kandi byamwubatse ni igihe yahamagarwaga bwa mbere mu ikipe y’igihugu muri 2015.

Avuga ko umutoza w’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma Mudahari Shema, amuba hafi akamufasha muri buri kimwe cyose naho akaba afatira urugero kuri Niyokuru Shaffi ukinira ikipe ya APR Handball.

Ubutumwa atanga ku bana bato bakizamuka

Karenzi asaba abana bakiri bato gukura bakunda uyu mukino,kuko ufite ahazaza n’imbere heza. Ati “Ubutumwa ntanga ni uko abana babikunda kuko ni umukino uri kuzamuka cyane, bawukunde , kuko uzabageza ahantu heza kandi hashimishije. Nta handi babonera amahirwe hatari muri Handball.”

Karenzi ati “Nibakomeze kudufasha. Uko batugiriye icyizere bakomeze. Nibakomeze badukurikirane, ntibirangirire hariya, twagiye mu gikombe cy’Afurika ariko ntibizarangirire hariya, baturetse twahita tuzimira. Badufashe badushyire hamwe, mu minsi iri imbere twazagira Handball ikomeye.”

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE