2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umunyamabanga wa USA, John Kerry ari mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-10-13 16:21:50

 
Share on:
 
Yasuwe:12
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry, yaje mu Rwanda kwitabira kwitabira inama ivuga ku ivugururwa ry’amasezerano ya Montreal, igamije gukumira imyuka yangiza akayunguruzo k’izuba iri kubera i Kigali.

John Kerry yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Ukwakira 2016, yakirirwa n’abayobozi batandukanye barimo na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles.

JPEG - 90.4 kb
John Kerry ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe

Abitabiriye inama baganiriye ku ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal, ayo masezerano navugururwa azihutisha guhagarika ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere izwi nka "hydrofluorocarbons" (HFCs) ikoreshwa mu byuma.

Iri vugururwa rishobora kuzagabanya dogere 0.5 ya Celsius kw’izamuka ry’ubushyuhe bw’isi kugeza mu mpera z’iki kinyejana.

Leta y’u Rwanda ishyigikiye iri vugururwa kuko bigaragaza uko umuryango mpuzamahanga wiyemeje kugera ku ntego z’Amasezerano y’i Paris ; agamije kugumisha igipimo cy’ubushyuhe bw’isi kuri dogere ebyiri kandi icyo gipimo kikaba cyagera kuri dogere 1.5.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE