2017-10-20 08:47:26 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Burasirazuba: Hatashywe icyicaro cya Polisi cyatwaye asaga igice cya miliyari

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-10-13 13:04:32

 
Share on:
 
Yasuwe:3
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Ubutabera akaba anafite polisi y’igihugu mu nshingano ze, yatashye inyubako nshya y’icyicaro cya polisi mu ntara y’Uburasirazuba, iherereye mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa 13 Ukwakira 2016.

Busingye yavuze ko iyo nyubako imaze umwaka yubakwa, yatwaye miliyoni 577 777 176 z’amafaranga y’u Rwanda, ari ikimenyetso cy’uko polisi y’igihugu ifite ubushobozi.

Yagize ati “ Mu gihe tumaranye na polisi, abayobozi bayo bambwira ko bafite ikibazo cy’amikoro ko akiri macye ariko buri gihe ntangazwa n’uko bakora ibintu bisobanutse kandi by’amikoro menshi, amikoro ari mu mitwe yanyu kuko kubona iyi nyubako irangiye itwaye miliyoni 577 ni ibintu byo kwishimira cyane.”

JPEG - 198.8 kb
Minisitiri Busingye afungura ku mugaragaro iyo nyubako

Yanashimiye polisi ko iyubakwa ry’icyo cyicaro gishya cya polisi yo mu Burasirazuba ritigeze ridindira na gato nk’uko bikunze kugaragara ku zindi nyubako.

Ati “ Kuba yarubatswe mu gihe cy’amezi 12 gusa nyamara hari izindi nyubako muzi zitangira kubakwa umwana akavuka, agatangira amashuri akayasoza zitararangira ni bimwe mu bigaragaza ko amikoro mufite ariyo ahambaye ni ibiri mu mitwe yanyu.”

JPEG - 226.7 kb
Busingye yemeza ko iyi nyubako yerekana ko polisi y’u Rwanda ifite amikoro

Minisitiri Busingye yakomeje asaba ko hakomeza kubaho ubufatanye bwa polisi n’abaturage n’inzego z’ibanze mu rwego rwo kurushaho kwicungira umutekano kandi abaturage bakabigiramo uruhare.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba, Makombe JMV, yemeza ko ubu bufatanye buhari mu nzego zose ndetse hagenwa n’igihembo cy’uturere twakoranye neza na polisi kurusha utundi, hagahembwa n’abaturage batanze amakuru bahize abandi muri buri karere.

Nkunsi Jean Baptiste, ni umuturage ukorana na Community Policing, yemeza ko imikoranire yabo igiye kwiyongera kuko babonye inyubako ibabereye.

Ati “Ahari hasanzwe hari hatoya kandi ugasanga aho abantu bategerereza ni ku izuba ku buryo byari bibangamye, ubu tugiye kuzajya dukorana neza kandi turusheho gutanga amakuru.”

Iyi nyubako igizwe n’ibyumba 36 ifite igorofa imwe hejuru, hazakoreramo ubuyobozi bwa polisi ku rwego rw’intara, naho hasi hari polisi ku rwego rw’akarere ka Rwamagana ndetse na sitasiyo ya polisi y’umurenge wa Kigabiro.

Ifite inzu zizajya zicumbikirwamo abakoze ibyaba bakurikiranywe na polisi mu buryo bwubahirije uburenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE