2017-10-22 09:16:35 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Papa wa Yaya Touré arasabira umuhungu we umwanya mu kibuga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-09-25 09:26:53

 
Share on:
 
Yasuwe:5
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mory Touré, se wa Yaya Touré ukomoka muri Cote d’Ivoire ukinira Manchester City yo mu Bwongereza arasabira umuhungu we umwanya wo kujya akina muri iyi kipe.

Ni nyuma yo kutabona umwanya muri Manchester City kuva yafatwa na Pep Gauardiola wari usanzwe adacana uwaka n’uyu musore kuva na kera muri FC Barcelone.

Kugera kwa Guardiola muri Manchester City muri Nyakanga 2016 byatumye Yaya atongera gukandagiza ikirenge mu kibuga, keretse mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu matsinda ya « UEFA Championsleague » aho nabwo yaje asimbuye kandi Manchester City yamaze gutsinda Steaua Bucharest ibitego 5-0.

Umubano w’aba bagabo bombi warushijeho kuba mubi nyuma y’amagambo ya Seluk ushakira imibereho Yaya Touré watangaje ko Guardiola yasuzuguye Yaya yanga kumukinisha mu bakinnyi bazakina « Champion League ». Guardiola yaje kuvuga ko atazongera kumukinisha adasabwe imbabazi n’abavuze ayo magambo.

Nyuma y’ibyo bibazo byose, Mory Touré, se wa Yaya Touré yabwiye ikinyamakuru The Sun ko asabiye imbabazi umuhungu we.

Mory yagize ati ‘’Ni we mutware, ariko ndamwinginze, areke umuhungu wanjye akore akazi ke. Yaya akunda iriya kipe, ni umukinnyi mwiza ushaka kuyikinira”.

Ku myaka 33, Yaya Touré asigaje umwaka umwe w’amasezerano muri Manchester City.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE