2017-10-20 08:47:26 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi:Bababazwa no guhinga kawa batarayisomaho ngo bumve uko imera

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-09-16 06:16:15

 
Share on:
 
Yasuwe:9
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu bahinzi ba kawa mu karere ka Rusizi, bavuga ko bababazwa no kuba bakangurirwa kenshi kongera ubwiza n’ubwinshi bwa kawa bahinga, nyamara bataranayisogongeraho ngo bumve ubwo bwiza bababwira.

Aba baturage bavuga ko bamaze igihe kinini mu bihinzi bwa kawa, nyamara usanga abazi uburyohe bwayo ari mbarwa.

Basaba ko hakorwa ibishoboka byose bakoroherezwa kubona kawa itunganyije nabo bakanywaho bakumva uko imeze, kuko ngo bibabaje kumva uhinga ikintu abanyamahanga bakaba ari bo bakimenya ubwiza n’uburyohe wowe ugatahira amafaranga gusa na yo atakumaze ubukene uko ubyifuza.

JPEG - 243.7 kb
Uyu musaza w’imyaka 77 ngo ababazwa no kuba ataranywa kuri kawa amaze imyaka 60 ahinga (Foto Bahuwiyongera S)

Bavuga ko bumva ku maradiyo bagasoma no mu binyamakuru ngo kawa y’u Rwanda iraryoshye iranakundwa cyane mu mahanga, bakumva ngo habaye umunsi wo gusogongera kawa, nyamara ukaba utajya mu iduka rya Rusizi na rimwe ngo wake kawa ihahingirwa uyibone kandi n’iryo sogongera batarijyamo.

Kampire Vestine wo muri koperative y’abagore bahinga kawa mu kagari ka Kabakobwa mu murenge wa Gashonga( COPUDIKA) yagize ati:

“Birababaje kubona maze imyaka myinshi mpinga kawa ukaba utambaza uburyohe bwayo ngo mbukubwire.Duheruka tuyijyana ku nganda kuyipimisha bakatubarira amafaranga, bakatubwira ko bayijyanye i Kigali no mu mahanga ngo abazungu bazayinywe.

Tukababona baza kutubwira ngo twongere ubwinshi n’uburyohe.Ndongera uburyohe nte n’ubwa mbere ntabuzi? Badushakire uko natwe abahinzi twajya tunywa kuri kawa twihingiye.”

Umusaza wo mu murenge wa Gikundamvura w’imyaka 76 yagize ati “Kuri iyi myaka mfite nta we urampiga ku buhinzi bwa kawa kandi mbukoze imyaka hafi 60, ariko mbabajwe n’uko ngiye kuzava ku isi ntakojeje kawa mu kanwa nahinze kuva ndi umwana kugeza ubu.”

Niyibizi Pierre, ushinzwe ibihingwa ngengabukungu muri aka karere, avuga ko koko bibabaje kubona umuntu ahinga ikintu imyaka 60 ataragikoza mu kanwa ngo yumve uko kimeze, akavuga ko byaterwaga n’uko muri aka karere nta ruganda ruhari rukaranga kawa, hari iziyitonora zikanayitunganya gusa,ikajyanwa i Kigali igakomereza mu mahanga ngo bayinwe, ariko abayihinga batayizi.

Yagize ati “Ni ikibazo gikomeyeariko kigiye gukemuka kuko muri aka karere haje uruganda ruzajya rukaranga kawa, ruri mu murenge wa Mururu, nubwo rutaratangira kuyikaranga ariko nirutangira neza tuzajya tubabwira bagire nke basiga ku masoko ya Rusizi n’abanyarusizi banywe ku gakawa bahinga, bumve uko kamera.”

Avuga ko NAEB yatangiye gukangurira abanyarwanda gukunda kawa no kuyinywa, izi mpungenge z’abaturage zikaba zizagenda zishira gahoro gahoro ubwo izaba igeze ku isoko.

Aka karere kabarirwamo ibiti bya kawa 5.600.000 n’inganda ziyitunganya 26 .nyamara nta na rumwe ruyikaranga ngo n’abanyarusizi babashe kunywa iby’iwabo.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE