2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rwatubyaye ashobora gusubira muri APR FC kuri miliyoni 15

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-09-15 07:53:07

 
Share on:
 
Yasuwe:122
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe ya APR FC ishobora gutanga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo isubirane Rwatubyaye Abdoul, myugariro yareze wari waguzwe na Rayon Sports muri Nyakanga 2016.

Rwatubyaye yari yahawe na APR FC uburenganzira bwo kwerekeza muri Tropocany Sport yo muri Slovakia ajyanye na Iranzi Jean Claude, Ombolenga Fitina na Kalisa Rachid ariko ntiyabona uburenganzira bumwemerera kwinjira muri iki gihugu “Visa” kuko yigeze gutoroka ubwo yajyaga mu mikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa “Jeux de la Francophonie 2013” mu Bufaransa nyuma akaza kugarurwa mu Rwanda.

Nyuma yo kumenya aya makuru, Rayon Sports yaje guca ku ruhande isinyisha amasezerano y’imyaka ibiri uyu myugariro kuri miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda anahabwa nimero 15.

JPEG - 243.4 kb
Rwatubyaye Abdoul nyuma yo gusinyira ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko agiye gusubira muri APR FC

Akimara gusinya Rwatubyaye yerekeje mu nkengero za Kampala ahamara igihe ari naho akorera imyitozo, atekereza ko ashobora kuba yabona visa yo kujya i Burayi.

Ku wa Gatanu taliki 10 Nzeri 2016 ni bwo Rwatubaye yagarutse i Kigali yakirwa n’umunyamabanga mukuru wa APR FC nk’uko amakuru agera ku Mvaho Nshya abyemeza.

Abayobozi ba APR FC bafashe icyemezo cyo gusubukura ibiganiro n’abayobozi ba Rayon Sports kugira ngo babahe amafaranga bamutanzeho ariko asubire mu ikipe ye.

Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver, yavuze ko batagitekereza kuri Rwatubyaye.

Ati “Ibya Rwatubyaye ntubizi se? uko uyazi ni ko nyazi. Nta Rwatubyaye uri muri APR FC. Ntawe ikeneye nta n’uwo izakenera. Nta makuru ya Rwatubyaye APR FC ifite. Warabyumvise ko yasinye muri Rayon Sports , ibyakurikiyeho ntabyo nzi’’.

Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Denis ubwo yatangizaga imyitozo y’iyi kipe, yavuze ko atazi aho Rwatubaye ari gusa bamufata nk’umukozi wabo watinze kuza ku kazi.

Bamwe mu bafana ba APR FC bemeza ko igikeneye umuntu wongera imbaraga mu bwugarizi buyobowe na Rugwiro Herve na Usengimana Faustin bakigaragaza ko batarahuza neza.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE