2017-10-18 07:01:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abarwanyi 5 ba FDLR bahungiye Ingabo za Congo mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-09-07 17:09:50

 
Share on:
 
Yasuwe:13
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abarwanyi ba FDLR batanu n’imiryango yabo igizwe n’abagera kuri 20 bahungiye mu Rwanda nyuma yo kugabwaho ibitero n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bavuga ko muri Kongo batorohewe.

Aba barwanyi bavuga ko kubera ubukana bw’ibitero bagabweho na FARDC mu mashyamba aho baba babonye kuguma mu buzima bwaho bitaborohewe nta cyizere cyo gukomeza kubaho bari bafite bahitamo gutahana n’imiryango yabo.

Umwe muri aba barwanyi Sgt. Maj. Habamenshi Jean Claude yatangarije Imvaho Nshya ko nyuma yo kubona umuryango we ubayeho nabi mu buzima bw’ubuhunzi yabonye ntaho awuganisha afata umwanzuro wo kubacura mu Rwanda.

JPEG - 115.3 kb
Abari abarwanyi bigobotoye FDLR n’imiryango yabobagera kuri 20

Yagize ati “Tumaze iminsi tugabwaho ibitero n’ingabo za Congo ari nako batwicamo abatari bake n’abakomeretse buri wese akishakira ibisigisigi, mbona nta buzima burimo mfata umwanzuro wo gutahana amagara yanje n’umuryango wanjye.”

Yakomeje avuga ko yabaga mu gace kitwa Nyanzare muri Rutchuru ndetse ngo yasize intambara ari yose ku buryo ngo n’abatarataha ari uko babuze inzira bacamo.

Yakomeje agira ati “Nkurikije uko nakiriwe nkigera mu Rwanda ndabasaba ko nabo ubonye uko atoroka abayobozi yaza kuko ni amahoro; nta buzima bw’intambara mu rugamba utazatsinda.”

Nsanzimfura Ambroise undi wari umurwanyi ukomoka mu karere ka Rutsiro yavuze ko yatorotse agataha kuko nta cyizere cy’ubuzima bari bafite nyuma y’aho bahagurukiwe n’ingabo z’igihugu cya Kongo.

Ati “Twibwiraga ko dushigikiwe n’ingabo za FARDC ariko aho bahagurutse bakadutera byaduteye ubwoba tubona ko abayobozi bacu birirwa batubeshya ngo tuzatera dutsinde bashaka baza ababona uko baza.”

Kugeza ubu umutwe wa FDLR wacitsemo ibice bibiri aho kimwe cyagumye kuba FDLR ikindi kiba CNLD.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE