2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bizajya bikorwa kabiri mu kwezi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-08-23 07:33:58

 
Share on:
 
Yasuwe:117
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryahinduye gahunda yaryo yo gukoresha ibizamini by’abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, aho mu Mujyi wa Kigali bazajya biyandikisha kandi bakore ibizamini kabiri mu kwezi.

Umuvugizi w’iri shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yasobanuye ko iki cyemezo kubera ko 60 ku ijana by’abakora ibi byombi ari abo mu Mujyi wa Kigali.

CIP Kabanda yagize ati:”Mu biyandikisha 11,000 mu gihugu, abarenga 4,500 muri bo ni abo mu Mujyi wa Kigali.Ibi bizabera imbogamizi uburyo bushya bwo kwiyandikisha hakoreshejwe Irembo, aho buri karere gafite umubare wako kagenewe.”

Yongeyeho ati:” Ibi rero byagiraga ingaruka ku barebwa n’ibi byombi muri Kigali, aho byabaga ngombwa ko bajya kwiyandikisha mu turere two mu zindi ntara, bigaragara nk’ibibahenda.”

JPEG - 308.8 kb
Ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bizajya bikorwa kabiri mu kwezi

Yakomeje agira ati:” Twabihinduyeho kugirango dufashe umubare munini uri I Kigali, tuva kuri 2,400 kugera ku 6,9000 ,icyiciro cya mbere hakazakora 4,500 naho 2,400 bazaba basigaye bakaziyandikisha ku kindi cyiciro.”
Yavuze ko kwiyandikisha m’ibizamini mu zindi ntara bizajya bikorwa buri kwezi.

Kwiyandikisha mu gihugu hose ku bashaka impushya byatangiye ku wa mbere w’igishize ariko CIP Kabanda yavuze ko kwiyandikisha mu cyiciro cya kabiri mu Mujyi wa Kigali bizatangira ku wa mbere taliki ya 28 Kanama.

Yavuze ko ibizamini byo kwandika no gutwara ibinyabiziga ku biyandikishije mu cyiciro cya mbere bizakorwa mu cyumweru cya mbere cya Nzeli mu gihe abaziyandikisha mu cyiciro cya kabiri bo, bazakora ibizamini mu cyumweru cya nyuma cya Nzeli.

Mu buryo bushya bukoresha Irembo, uwiyandikisha yandika *909# akoresheje imirongo yose hanyuma agakurikiza amabwiriza bamuha.

Uwiyandikishije neza abona umubare w’ibanga are nawo umufasha kwishyura ku mashami ya BK, MTN mobile money, Airtel money cyangwa Tigo cash.
Abiyandikisha bakoresheje murandasi, biyandikisha kuri www.irembo.gov.rw maze bakishyura bakoresheje Visa card cyangwa Master card.

Aha CIP Kabanda akaba yagize ati:”Kwiyandikisha bikorwa n’umuntu ku giti cye.”Nta shuri ryigisha imodoka cyangwa umukozi wa Irembo wemerewe kwandikisha umu lilies abanjw kumusaba ikiguzi kuko kwiyandikisha ari ubuntu. Akazi k’amashuri azwi nka Auto-ecole ni ukwigisha gusa.

Hagati aho, uwiyandikisha aramutse agile ikibazo yakwifashisha imirongo itishyurwa ariyo 0788315009 kuki WhatsApp, cyangwa 9099 na 0788380211agahabwa ibisobanuro.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE