2017-10-23 08:23:50 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kagame abanye neza n’abaturanyi usibye umwe utabishaka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-08-18 09:38:37

 
Share on:
 
Yasuwe:8
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Igihugu cy’u Rwanda gihana imbibi n’ibihugu bine ari byo: Tanzania, u Burundi, Uganda na Congo (DRC). Uko bigaragara ni uko Perezida Paul Kagame abanye neza n’abakuru b’ibyo bihugu bituranye n’u Rwanda. Uretse Petero Nkurunziza w’u Burundi ugaragaza ko atabishaka binyuze mu mvugo ze ndetse n’ibikorwa bye.

Mu gihugu cya Uganda, umubano hagati ya Prezida Kagame na Museveni ntawawibazaho kuko bameze nk’abavandimwe. Umunyarwanda muri Uganda arisanga nk’uko Umugande yisanga mu Rwanda.

Kugeza mu kwezi kwa 11/ 2015, umubano hagati y’u Rwanda na Tanzania ntabwo wari wifashe neza ubwo icyo gihugu gituranyi cyari kiyobowe na Perezida Jakaya Mrisho Kikwete. Icyo gihe nabwo Kikwete yavugaga nabi u Rwanda agashaka ko rushyikirana n’abakoze Jenoside, ibintu bidashobora kubaho niyo yari guteka ibuye rigashya.

JPEG - 172.6 kb
Perezida Nkurunziza usa n’uwigize nyamwigendaho abangamira abaturage be

Aho John Pombe Magufuli agiriye ku butegetsi mu mpera z’uwo mwaka ushize umubano hagati y’u Rwanda na Tanzania wahise uba mwiza mu muvuduko ushimishije cyane, kandi ibyo byigaragaje mu ikubitiro.

Abatanzaniya bari bazi ko igihugu cyabo kibanye nabi n’u Rwanda ariko Kagame agiye mu irahizwa rya Magufuli niwe mukuru w’igihugu wahawe amashyi menshi cyane kurusha abandi bari bahari. Nyuma Magufuli yatangaje ko we nka Perezida cyangwa Tanzaniya nk’igihugu hari byinshi bagomba kwigira ku Rwanda.

Umuganda wahise utangizwa muri icyo gihugu ubundi cyarangwaga n’umwanda. Magufuli kwerekana ko atajenjetse, urugendo rw ambere yakoreye hanze y’igihugu yarukoreye mu Rwanda aho yanasuye n’urwibutso rwa jenoside ku Gisozi.

Bwo Perezida Kagame aheruka muri Tanzania mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho yafunguye inama y’ubucuruzi ya Tanzania yari ibaye ku nshuro ya 40. Haba mu ifungurwa ry’iyo nama y’ubucuruzi cyangwa yakira Kagame ku meza, Magufuli yagaragaje ko nta kintu yasimbuza Kagame cyangwa u Rwanda. Yahishuriye abatanzaniya, bakomaga amashyi menshi ko u Rwanda rurimo gutera inkunga Tanzaniya ngo nayo igire ikompanyi y’indege ikora neza nka RwandaAir.

Magufuli yanavuze ko Kagame ari umwalimu mwiza. Ngo yamwigishije ukuntu bishoboka kugabanya unyerezwa ry’amafaranga ava mu misoro, aho ngo umuntu yatanga imisoro mu mpande zose z’igihugu, Minisitri ubishinzwe akabikurikirana neza yibereye Dare Salaam.

Ku rundi ruhande rw’imipaka ubu bigaragara ko Kagame anabanye neza na Joseph Kabila wa DRC. Mu muhango uherutse wo kurahiza Perezida Idriss Deby wa Tchad, Kagame yari yicaranye na Kabila ubona basabanye neza. Tariki 12 z’uku kwezi kwa Kanama, Joseph Kabila yahuriye na Kagame mu Karere ka Rubavu kandi amakuru dufite n’uko umubonano wabo wari uwa gicuti cyane.

Petero Nkurunziza ntareba uburyo Perezida Kagame abanye neza n’abandi ahubwo ahora ashinja u Rwanda ngo ruha imyitozo Abarundi bahungiye mu Rwanda ngo babe batera igihugu cyabo. Navuge ahubwo ko afite ikibazo cy’interahamwe zagiye kumufasha kugundira ubutegetsi areke kwikoma u Rwanda.

Ubu kandi u Burundi bwahise guhagarika ubuhahirane hagati yabwo n’u Rwanda, bunafata icyemezo cyo kubuza imodoka zitwara abagenzi kwambukiranya imipaka. Iyo myifatire y’u Burundi anyuranyije n’amategeko agenga EAC, abadepite b’uwo muryango bakaba bari hafi kwiga kuri icyo kibazo, nk’uko biherutse gutangarizwa hano i Kigali na Perezida wa EALA.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’uwayanditse

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE