2017-09-23 09:22:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rayon Sports: Masudi, wahawe amasezerano mashya, aratangiza imyitozo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-08-16 05:15:46

 
Share on:
 
Yasuwe:15
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe ya Rayon Sports yarangije guha amasezerano mashya y’imyaka itatu uwari umutoza wayo Masudi Djuma wayihesheje igikombe cy’amahoro cya 2016.

Masudi yasabwe guhesha iyi kipe ibindi bikombe nk’uko Gakwaya Olivier, umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports yabibwiye Imvaho Nshya.

Gakwaya yanavuze ko nyuma yo gusinya, Masudi agomba gutangiza imyitozo kuri uyu wa Kabiri taliki 16 Kanama 2016 ku kibuga cya FERWAFA mu gikorwa kizayoborwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Yanavuze ko iyi myitozo izaba irimo abakinnyi bashya Nahimana Shassiri, wavuye muri Vitalo FC na Lomami Frank, rutahizamu wagarutse muri Rayon Sports nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri Musanze FC.

JPEG - 131.2 kb
Umutoza wa Rayon Sports, Masudi

Mu bandi bashya byitezwe ko bazagaragara ni Ishimwe Zapi Issa wavuye muri Sunrise hamwe na Kwizera Pierrot wahawe amasezerano mashya.

Ibyo wamenya kuri Masudi

Masudi yavukiye i Bujumbura mu 1976. Yabanje kuba umukinnyi w’amakipe y’abana y’i Burundi agera mu Rwanda mu 1996 amara imyaka 6 muri APR FC, mu 2001 ajya muri Kiyovu Sports maze mu 2003 ajya muri Rayon Sports aho yatwaye igikombe cya shampiyona cya 2004 ari kapiteni.

Yatangiye iby’ubutoza muri 2011, abifashijwemo na Lydia Nsekera wari Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’u Burundi akaba agiye kugira impamyabushobozi yo gutoza ya Licence A ya CAF.

Yabanje kuba umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’abato y’u Burundi, aza muri Rayon Sports mu Gushyingo 2015 aho yari aje kungiriza Ivan Minnaert maze ahabwa amasezerano y’umwaka.

Kuva muri Gashyantare 2016, umutoza Ivan agiye Masudi yafashe ikipe aba umutoza mukuru by’agateganyo abasha kwegukana igikombe cy’Amahoro ndetse anafata umwanya wa kabiri muri shampiyona.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE