2017-09-25 08:13:20 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Ahateje ikibazo ku nyubako ikoreramo Minisiteri 3 hatangiye gusanwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-08-15 10:15:55

 
Share on:
 
Yasuwe:4
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Hatangiye ibikorwa byo kuvugurura imbuga y’inyubako Nyarugenge Pension Plaza yuzuye muri Gicurasi 2013 ikaba ikorerwamo na Minisiteri eshatu ari zo Minisiteri y’Imicungire y’ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi (MYICT).

Ibikorwa byo kuvugurura ahateje ikibazo bigatuma havugwa byinshi mu bitangazamakuru ko iyi nyubako imaze imyaka itatu gusa ishobora no kugwa, byatangiye mu cyumweru gishize.

Ubwo Imvaho Nshya yahasuraga hari abahagarariye Minisiteri zose zikoreramo bareba uko hasanwa. Babajijwe niba nta kibazo bajyaga bagira basubiza ko bo basobanukiwe n’imyubakire, bari bazi neza ko ahitse ntaho hahuriye n’inzu kuko ari imbuga yacengewemo n’amazi.

JPEG - 276.6 kb
Aho abakozi bari ni ho hari ubutaka bwari bwitse, ariko ntaho hahuriye n’inkingi z’inyubako

Nubwo byakomeje gusobanurwa inshuro nyinshi ntabwo ariko abantu babyemeraga cyane ko amafoto yabaga agaragaza imitutu isa naho iri muri “fondasiyo”. Ubwo ikigo cy’ubwubatsi Hygebat cyatangiraga gusana ahateje urwo rujijo ni bwo Imvaho Nshya yahageze kugira ngo imare abasomyi bayo amatsiko.

Icyagaragaye ni uko ibitaka n’udutafari dushyirwa aho abantu bagenda abakozi bakuragaho ntaho bihuriye n’inzu ubwayo. Icyo bivuze ni uko inzu nk’uko abakozi babitweretse igizwe n’inkingi hagakurikiraho amatafari (Block sima) zizamuka hagati y’izo nkingi.

Abakorera muri iyi nyubako bemeza ko batigeze bagira impungenge kuko ubwayo nta kibazo ifite

Inkingi z’iyo nzu zifite metero 20 z’ubujyakuzimu, abari ku muhanda ucamo amakamyo babona amagorofa umunani mu gihe abari ku ruhande rwo haruguru ugana Sopetrase babona amagorofa ane ku buryo ntaho ihuriye n’igitaka kiyizengurutse.

Igitangira kugaragaza ko ifite imitutu inzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA), Polisi, Akarere, Umujyi wa Kigali, MY ICT na MIDIMAR zagiye kureba hifashishijwe kompanyi ADC ari na bo bayishushanyije basanga nta kibazo ku nzu ko ari iruhande rw’inzu rwitse ari na byo byagaragaye ubwo Hygebat yajyaga gukuraho bya bitaka byitse.

Icyaba cyarateye uko kwika cyaba cyaraturutse he? Icyo Imvaho Nshya yabonye ni uko hari aho imodoka zahagararaga kandi haragenewe abanyamaguru ibyo bikaba nabyo byarongereye impamvu z’uko kwika kw’ubutaka.

Ubwo byatangazwaga ko inyubako ifite ikibazo, imbuga ni yo yari yatangiye kwika

Ikindi ni uko muri kwa kwika hari itiyo y’amazi yacikiyemo hagati aho kugira ngo ya mazi ava mu nzu hejuru asohoke akanyobywa n’ubutaka bityo ubukomere bw’ubutaka bugahinduka bikavamo kwika; ibi byose ariko bibarwa nk’ibiri hanze y’inzu kuko no mugusana abakozi baracukura ugasanga bamanuka iruhande rw’inzu ubwayo.

Kayumba uhagarariye isanwa, yatangaje ko no mu gihe baba bazana ibyo bitaka biri ku mpande babitsindagira inzu iba yaruzuye ari nacyo cyerekana ko ntaho haba hahuriye n’inzu ubwayo.

Invura nyinshi iheruka kugwa nayo ngo yabaye nyirabayazana yo kwika kw’itaka n’ubundi ruahashyizwe nyuma kuko amazi yabaye menshi bituma “pavoma” yika ho gato.

Imirimo yo gusana ntiyigeze ihagarika akazi ka Minisiteri

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE