2017-10-22 09:16:35 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda na Congo byiyemeje gufatanya kubyaza umusaruro gazi methane

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-08-12 11:27:59

 
Share on:
 
Yasuwe:9
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa 12 Kanama 2016 yakiriye uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila mu mujyi wa Rubavu.

Abakuru b’ibihugu baganiye ku mubano w’ibihugu byombi n’umutekano mu karere k’Ibiyaga bigari.

Ibihugu byombi byiyemeje kurandura imitwe yitwaje intwaro cyane cyane uwa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda ukaba urimo n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mu 1994.

U Rwanda na Congo kandi byemeranyije gushyirahi itsinda bihuriyeho rifasha mu kubyaza umusaruro gazi methane iri mu kiyaga cya Kivu bihuriyeho.

Perezida Kagame na Kabila kandi baganiriye ku bucuruzi bwambukiranya imipaka bemeza koroshya uburyo bukorwamo.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE