2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Hatangiye isiganwa nyafurika ry’imodoka “Mountain Gorilla Rally 2016”

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-08-12 09:53:38

 
Share on:
 
Yasuwe:34
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

U Rwanda rwakiriye shampiyona nyafurika y’isiganwa ry’imodoka, rizwi nka “Mountain Gorilla Rally 2016” ibaye ku nshuro ya 5.

Iri siganwa rizaba kuva ku ya 12-15 Kanama 2016, ryitabirwe n’imodoka 28 zivuye mu Rwanda, Burundi, Kenya, Uganda,Zimbabwe na Zambia riratangirira kuri sitade Amahoro(saa saba) no mu karere ka Bugesera.

Umuyobozi wa Federasiyo y’umukino wo gusiganwa mu modoka “RAC” Gakwaya Christian, aherutse gutangaza ko bizeye ko Abanyarwanda bazigaragaza muri iri rushanwa nyafurika ry’imodoka.

Yagize ati “Dufite imodoka esheshatu z’abanyarwanda kandi twizeye ko hari abazabasha kwitwara neza, bakaba banaza mu myanya y’imbere. Kutitwara neza harimo n’ikibazo cy’imodoka ziri ku rwego rwo hasi gusa twizeye ko bazabona abaterankunga kuko ni ikibazo cy’ubushobozi’’.

U Rwanda rurahagaririwa n’abakinnyi 7 barimo Gakwaya Jean Claude afatanyije na Mugabo Jean Claude (Subaru Impreza), Nyiridandi Fabrice na Gasarabwe Alain (Toyota Corolla), Gakwaya Eric na Uwadata Marius (Toyota Celica), Gakuba Tassor na Kayitankore Lionel (Peugeot 205), Rutabingwa Gratien na Rutabingwa Gaetan (Peugeot 205), Genese Semana na Hakizimana Jacques (Peugeot 205) na Mutuga Janvier na Semana Cedrick (Toyot Corolla).

Uko iri rushanwa rizakinwa

Ku wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2016: Kamabuye-Munazi (21.64 Km) ishuro ebyiri, Gako-Nemba (11.20 Km) ishuro ebyiri, Gako-Nemba (11.20 Km)
Rilima-Nyamata (925.83 Km) inshuro ebyiri).

Ku Cyumweru tariki 14 Kanama 2016: Nyamata-Rilima (25.23 Km)inshuro ebyiri, Bwibikara-Ramiro(9.50Km) inshuro ebyiri, Bwibikara-Ramiro (9.50 Km),Umujyi wa Nyamata (4.53 Km) bazasoza bakora inshuro ebyiri.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE