2017-10-20 08:47:26 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Uganda: Polisi yaburijemo ibirori by’abatinganyi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-08-06 12:29:20

 
Share on:
 
Yasuwe:4
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Polisi ya Uganda yaburijemo igikorwa cyiswe “Gay Pride Week” gihuza abatinganyi cyaberaga mu kabyiniro ko mu mujyi wa Kampala mu ijoro ryakeye.

BBC ivuga ko polisi ko yari yamenye amakuru y’uko abatinganyi baritabira ibyo birori bari bukoreremo ubukwe.

Bamwe mu bari bitabiriye ibyo birori bavuze ko bahohotewe na polisi, ikabambura ubusa iri kureba niba ari abagabo cyangwa abagore.

JPEG - 33.6 kb
Abari mu kabyiniro basohoye ikitaraganya

Bongeyeho ko bafashwe amafoto ku ngufu kugira ngo bazakozwe isoni mu nshuti n’imiryango yabo.

Abapolisi bafungiranye abari muri ako kabyiniro, babahamya icyaha cyo gukora inama zitemewe. Nyuma bafashemo bake basaga nk’abayoboye abandi babajyana kuri sitasiyo ariko nabo baza kurekurwa nyuma.

Inteko Ishinga amategeko ya Uganda yatoye itegeko rikumira ubutinganyi mu 2013, rihanisha ufashwe akora icyo cyaha gufungwa burundu.

Muri 2015 urukiko rurengera itegeko nshinga rwariburijemo ariko mu gitabo cy’amategeko ahana muri Uganda haracyarimo amategeko ahana ubutinganyi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE