2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Hafashwe imodoka 2 zimaze igihe gito zibwe, zatangiye gukurwamo ibyuma

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-08-02 19:53:58

 
Share on:
 
Yasuwe:102
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yafashe imodoka ebyiri zibwe muri Kigali mu minsi ishize. Izo modoka zirimo iyo mu bwoko bwa Carina ifite nomero ziyiranga RAB 479K ya Ronald Ngabo n’indi ifite nomero ziyiranga RAC 387Q y’uwitwa Aaron Ndenga.

Izi modoka ngo zafatiwe ahantu hatandukanye ku itariki 1 Kanama mu kagari ka Mumena, ho mu murenge wa Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge. Ifite nomero RAB 479K yibwe ku itariki 27 Nyakanga ivanywe aho nyirayo yari yayisize ku Gisimenti, ho mu karere ka Gasabo, naho iya kabiri yibiwe i Gikondo ku itariki 7 Nyakanga, aha hakaba ari mu karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yavuze ko umwe mu bacyekwa kwiba ifite nomero RAB 479K witwa Christian Mugisha yafashwe.

Yavuze ati "Nyuma y’aho tumenyeye ubu bujura uko ari 2, tubifashijwemo n’abaturage ba Nyamirambo baduhaga amakuru, Polisi yatangiye iperereza, ni bwo ku wa mbere nimugoroba twamenye aho izo modoka zari ziherereye, tuhageze dusanga umwe mu bakekwaho kwiba imwe muri zo witwa Mugisha arimo kuyivanamo ibyuma, duhita tumufata.”

Mu gihe iperereza rikomeje, uyu mugisha abaye afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo, bikaba bigaragara ko yashakaga kugurisha ibyuma byayo.

Indi modoka nayo yaje kuboneka nyuma gato, nayo yavanywemo ibyuma.
ACP Twahirwa yongeye aravuga ati:”Ubujura bw’imodoka ntibusanzwe mu Rwanda, ariko n’igihe bubaye, buri gihe turazifata tugafata n’abakekwaho ubwo bujura.”

Yakomeje avuga ko guhita utanga no guhanahana amakuru aricyo kintu cy’ingenzi gituma ibyibwe bifatwa ndetse n’ababigizemo uruhare.

Yaboneyeho umwnya wo gusaba abaturage kwirinda kugura ibikoresho by’ibyibano ndetse no kugurira ku masoko atemewe kugirango ababigura batazajya bafatwa nk’abajura cyangwa ibyitso byabo.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE