2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyaruguru: Ba gitifu b’imirenge ibiri bafungiwe kwigabiza amafaranga ya Girinka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-07-26 12:14:22

 
Share on:
 
Yasuwe:27
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge babiri, uwa Kibeho n’uwa Rusenge mu karere ka Nyaruguru bari mu maboko ya polisi kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta.

Umuyobozi w’aka karere, Habitegeko Francois avuga ko uwitwa Nsanzimana Celestin wari uyoboye umurenge wa Rusenge na Tuyisenge Henriette wa Kibeho, bakekwaho kunyereza amafaranga y’ibyapfa by’inka (ni amafaranga agurishwa inka yapfuye).

Ati” Aba bayobozi bari mu maboko ya polise kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize, kimwe rero mu byo bakurikiranweho ni ikibazo cyo kunyereza umutungo wa leta aho bamwe mu baturage bavuga ko babahaye amafaranga y’ibyapfa by’inka zabo bari barahawe muri gahunda ya girinka aho kugira ngo ashyirwe aho yagenewe bakayajyana muri gahunda zabo.”

JPEG - 115.2 kb
Abo bayobozi bashinjwa kunyereza amafaranga yavanwe mu nka za Girinka zapfuye

Ubusanzwe aya mafaranga ashyirwa kuri konti y’umurenge yagenwe na komite ibishinzwe akazakusanwa akaba yagurwa izindi nka zo gushumbusha abazipfushije.

Habitegeko Francois akomeza atangaza ko atari iki kibazo gusa aba bayobozi bakurikiranweho kuko hari n’ibindi byaha bakekwaho, bikiri gukorwaho iperereza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru kandi avuga ko gitifu umwe akekwaho kunyereza amafaranga ya Girinka mu mwaka wa 2011 naho undi mu mwaka wa 2013 gusa ngo iperereza rikaba rigikomeje.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE